Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Raporo y’ubushakashatsi ku mitere ya ruswa nto mu Rwanda yakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) igaragaza ko abantu bagezweho na ruswa mu buryo butandukanye muri uyu mwaka biyongereyeho 4% ugereranyije n’umwaka ushize .
Iyi raporo izwi nka Rwanda Bribery Index isohoka buri mwaka aho iba igaragaza imiterere ya ruswa ndetse n’inzego ruswa yiganjemo kurusha izindi.
Iy’uyu mwaka igaragaza ko urwego rw’abikorera ari rwo rwagaragayemo ruswa cyane muri 2021 kuko iyarugaragayemo iri ku kigero cya 20.4%, abasabwe ruswa bakayitanga muri uru rwego bangana 9.8% kandi 69.3% bayitanze kugira ngo bagume mu kazi.
Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bigaragara ko ruswa yiyongereho 3.2% ugereranyije n’umwaka wa 2020 aho yari kuri 12% ubu ikaba iri kuri 15.2%.
Mu zindi nzego zagaragayemo ukwiyongera kwa ruswa harimo inzego z’ibanze aho ruswa yavuye kuri 6.9% yari ho muri 2020 uku ikaba iri kuri 10.1%, mu gihe mu kigo gishinzwe uburezi (REB), ruswa yavuye kuri 3.6% igera kuri 8.2%.
Mu bigo by’amashuli, ruswa naho yiyongereye ku kigero cyo hejuru kuko umwaka ushize yari kuri 1.8% ubu ikaba iri kuri 7.4%, cyakora urwego rw’ubushinjacyaha niho hagaragara ukugabanuka kwa ruswa kuko umwaka ushize yari kuri 9.4% ubu ikaba iri kuri 6.9%.
Uretse kugaragaza imitere ya ruswa mu nzego zitandukanye ugereranyije n’umwaka ushize, ubu bushakashatsi bunagaragaza imyumvire y’abaturage mu bijyanye no gutunga agatoki ahari ruswa. Aho bigaragara ko hari impanvu zitandukanye zituma ibyaha bya ruswa bitamenyekana.
Bigaragara ko umujyi wa kigali ari wo uza ku isonga ugereranyije n’izindi ntara mu kugira ruswa nyinshi mu gihe intara y’amajyepfo ariyo irangwa mo ruswa ku gipimo cyo hasi.
Muri rusange abagezwe ho na ruswa bavuye kuri 19% bari ho muri 2020 bagera kuri 23% muri 2021.
Ingabire marie immacule uyobora Transparency International Rwanda ubwo bashyiraga iyi raporo ku mugaragaro yavuze ko kuva batangira kujya bayikora guhera 2010, iyi raporo yafashije cyane mu kurwanya ruswa kuko igaragaza urwego ruswa igeze ho mu nzego zitandukanye.