Mu mukino wa nyuma(Final ) wo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba no hati(ECAHF), ikipe ya Police y’u Rwanda, Police Handball Club yatsinze ikipe yo mu gihugu cya Kenya yitwa Cereals HC . Iminota 60 y’umukino yarangiye Police itsinze ibitego 28 kuri 27. Ni amarushanwa yabegara mu gihugu cya Tanzaniya mu Mujyi wa Dar-es Salaam, imikino ya nyuma yakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza.
Umukino watangiye ku isaha ya saa saba za Tanzinia arizo saa sita za Kigali, wari umukino ukomeye ku mpande zombi kuko zagendaga zisiganwaho igitego kimwe. Igice cya mbere cyarangiye Police HC iri imbere ya Cereals HC ku bitego 17 kuri 16.
Nk’ibasanzwe abakinnyi ba Police HC mu gice cya kabiri bagarutse bafite imbaraga n’ishyaka bidasanzwe kuko batangiye gusigaho ibitego bigera muri 3 ku kipe bari bahanganye. Nk’uko umutoza wa Police HC, IP Antoine Ntabanganyimana aherutse kubitangaza nyuma y’umukino wa kimwe cya kabiri amaze gutsinda ikipe ya Ngome yavuze ko igice cya mbere agiharira kwiga ku mikinire y’ikipe bahanganye.
Nyuma y’uyu mukino wo gutwara igikombe, Inspector of Police Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi, ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, abakunzi b’ikipe ndetse n’itangazamakuru ryo mu Rwanda batahwemye kuba hafi y’ikipe yabo.
Yagize ati” Iyi tsinzi irenze kwitwa iya Police HC cyangwa iya Polisi y’u Rwanda, ni itsinzi ku banyarwanda bose n’Igihugu muri rusange. Biradushimishije kuba tubashije kongera kwegukana iki gikombe nk’uko ubushize mu 2019 twari twabikoze tru I Kigali.”
IP Ntabanganyimana yavuze ko ashimira Imana kuba imufashije gusohoza isezerano yari yahaye abakunzi ba Police HC ubwo yabizezaga ko azamanukana I Kanombe iki gikombe cya ECAHF. Yakomeje agaragaza ko kuba Police HC ibasha gutsindira ibikombe mpuzamahanga ari ikimenyetso cy’urwego umukino wa Handball igizeho mu Rwanda.
Kapiteni w’ikipe ya Police HC, CPL Duteteriwacu Norbert yavuze ko ikinyabupfura no gukurikiza inama z’abatoza ariryo banga rituma Police HC igera ku tsinzi. Yavuze ko ikipe ikomeje kugaragaza ko idakomeye mu gihugu gusa ko ahubwo no mu ruhando rw’amahanga ishoboye.
Yagize ati” Hari abantu bashobora kuba batekereza ko kuba Police HC itwara ibikombe bitandukanye mu Rwanda ari uko yaba ihangana n’amakipe adakomeye. Iyi tsinzi irashimangira ko Police HC ikomeye haba no hanze y’u Rwanda.”
Rwamanywa Viateur, umukinnyi wa Police HC niwe wahawe igikombe cy’umukinnyi witwaye neza muri iri rushanwa. Mu bakobwa ikipe ya Cereals niyo yagukanye igikombe naho ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Kiziguro ihabwa igikombe nk’ikipe yitwaye neza n’ubwo yabaye iya Gatatu mu irushanwa ryose.
Biteganyijwe ko iri rushanwa umwaka utaha rizabera mu kirwa cya Zanzimbari muri Tanzania