Advertise your products Here Better Faster

“Gukora siporo, umuti n’urukingo ku ndwara z’umutima,” Biremezwa n’impuguke

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Inzobere mu kuvura indwara zitandura zemeza ko gukora siporo mu buryo buhora ho bishobora kuba umuti ndetse n’urukingo ku ndwarwa z’umutima nk’umuvuduko w’amaraso, ndetse n’izindi ndwara zirimo umubyibuho ukabije ngo kuko gukora imyitozo ngororamubiri bituma umubiri w’umuntu ukora neza.

Dr. Ntaganda Evariste wo mu kigo cy’igihugu cy’umuzima (RBC) mu ishami ryacyo ryita ku ndwara zitandura akanaba n’inzobere ku ndwara z’umutima, avuga ko gukora siporo bituma amaraso agera mu bice byose by’umubiri akongera ho ko uko gutembera kw’amaraso mu ngingo zose ubwabyo ari urukingo n’umuti ku ndwara zafata ingingo z’umuntu.

Kuri Dr. Ntaganda, asanga gukora siporo bituma ingingo zose zikora ntihabe ho guhinamirana, ibi kandi bikaba ari ko byakabaye bimeze kuko ingingo zose z’umuntu zigomba guhora zikora nk’uko umutima w’umuntu uhora ukora.

Agira ati “ Njya mbwira abantu ko siporo ari urukingo ikaba n’umuti. Ingingo zose zikwiye kuba zikora icyo nagenekereza nka movement. Siporo ituma imikaya ikomera ,iyo ukora siporo, amaraso abasha kugera mu ngingo zose. Burya amaraso niyo ajya komora ahantu hose umubiri uba wanegekaye cg wazahaye, ni ukuvuga ngo iyo ukora siporo uba urimo gukingira ingingo zawe zitandukanye ,no ku barwaye ifasha komora aho ingingo ziba zarwaye.”

Dr. Ntaganda Evariste wo mu kigo cy’igihugu cy’umuzima (RBC) mu ishami ryacyo ryita ku ndwara zitandura akanaba n’inzobere ku ndwara z’umutima

Kuri muganga Prof. Joseph Mucumbitsi, inzobere mu kuvura indwara z’umutima, avuga ko siporo ari umuti n’urukingo ku ndwara z’umutima cyane cyene umuvuduko w’amaraso kuko ngo umuntu ukora siporo umutima we uba utera neza ndetse ngo iyo umuntu afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru akajya muri siporo ava yo wagabanutse.

Agira ati “ Ubushakashatsi bwarakozwe ku buryo butandukanye, iyo ukora siporo bigabanya kuba wazarwara indwara zitandura zitandukanye. Izizwi cyane ni iz’umutima, umuvuduko mwinshi w’amaraso. Iyo urimo gukora siporo wagiye kuyikora umuvuduko uri hejuru uvayo wagabanutse birazwi. Iyo tuvura abantu bakora siporo nyinshi, usanga umutima we udatera cyane nk’uw’umuntu udakora siporo’’.

Dr. Mucumbitsi akomeza avuga ko uretse kugabanya umuvuduko w’amaraso, gukora imyitozo ngororamubiri bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zimwe na zimwe, umubyibuho ukabije n’izindi ndwara zitandura.

Ati “ ku bantu basanzwe bafite uburwayi nabyo ubushakashatsi bwarakozwe, ku bunini bukabije, uko ukora siporo niko ukura ho amagarama cg ibiro runaka, ni nako bikugabanyiriza ibyago byo kurwara diyabete, indwara z’umutima ndetse na za kanseri zimwe na zimwe”.

Muganga Prof. Joseph Mucumbitsi, inzobere mu kuvura indwara z’umutima

Mu buryo bwiza bwo gukora siporo, Dr. Mucumbitsi Joseph avuga ko umuntu wese yakagombye gukora siporo mu ghe cy’iminota 30 ku munsi cg isaha 1 mu minsi 3 mu cyumweru, cyangwa ubundi buryo ariko mu cyumweru umuntu agakora iminota 150.

Ku ndwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko abantu bangana na miriyari 1.28 ku isi bafite hagati y’imyaka 30-79 bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Muri abo abenshi (bibiri bya gatatu) bakaba ari abo mu bihugu bikennye.
WHO ikomeza ivuga ko 42% by’abantu barwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso uri hejuru batazi ko bafite icyo kibazo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) muri 2012 raporo yabwo igasohoka muri 2014-2015 bwagaragaje ko indwara y’umuvuduko w’amaraso yari kuri 15.9% naho diyabete ikaba yari kuri 3%.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

One thought on ““Gukora siporo, umuti n’urukingo ku ndwara z’umutima,” Biremezwa n’impuguke

  • December 4, 2021 at 4:24 am
    Permalink

    Turwanye NCDs dukora siporo

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.