Abanyeshuli 30 barangije amasomo ajyanye no guteka mu ishuli ry’ubukerarugendo n’amahoteli Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy (KETHA).
Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuli wabaye ku wa 1 Ukuboza, 2021, Umuyobozi w’ishuli Habimana Alphonse yavuze ko uretse ubumenyi abanyeshuli bakuye muri iri shuli, ko banagaragaje ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize, bikaba bitanga icyizere ko bazitwara neza ku isoko ry’umurimo.
Ati “Twishimiye aba banyeshuli barangije amasomo yabo, bakaba banagaragaza ubushobozi bwo kwitwara neza mu kazi aho bazagakorera hatandukanye, nk’uko amakuru duhabwa n’ababakoreshejeje ukwimenyereza umwuga abihamya.”
Habimana avuga ko ishuli ryishimira ko mu banyeshuli 30 barangije, 7 muri bo bahise bahabwa akazi mu mahoteli bakoreyemo ukwimenyereza umwuga.
Aba banyeshuli bamaze amezi atandatu harimo atatu yo kwimenyereza umwuga mu mahoteli asanzwe akorana n’iri shuli.
Ikirezi Audace, umunyeshuli uhagarariye abarangije avuga ko ibyo bungukiye muri KETHA bizabafasha guhatana neza ku isoko ry’umurimo.
Ati “Ubushobozi turabufite kuko twavomye ubumenyi bwinshi muri iri shuli. Twiteguye kubugaragaza nitugira amahirwe yo kubona aho tubugaragaza, kuko zimwe mu mpungenge ni uko ku isoko ry’umurimo usanga basaba uburambe ngo babone gutanga akazi.”
Umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Kimironko bwana Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko urwego ahagarariye rwishimira ubufatanyabikorwa bw’iri shuli rya KETHA.
Ati “Muri abafatanyabikorwa beza mu burezi, murisanga muri uyu murenge wa Kimironko. Twishimira kuba tubafite. Tunejejwe n’uko abasoje amasomo hano bamwe bahise babona akazi, byerekana ko batojwe neza n’iri shuli, ku buryo aho bagiye mu kwimenyereza bahise bagaragaza gutozwa neza bahabwa akazi. Turishimira uyu musanzu ku bana b’u Rwanda. Mukomereze aho, turabashyigikiye. Umusansu wanyu ushimishije ababyeyi, n’igihugu.”
Minani Callixte, umukozi wa Rwanda TVET Board yashimye umusanzu wa KETHA mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gihigu, anasaba abanyeshuli kwitwaza ubushobozi bubakiwe n’ishuli bakitwara neza ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Twishimiye uruhare rw’iki kigo mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro. Turasaba ko intego yaba ukurushaho kubaka ubushobozi mu banyeshuli, bakarangiza babona akazi. Ubundi izi bahawe ni impamyabushobozi, si impamyabumenyi gusa kuko ntibagomba kwicarana ubumenyi gusa ahubwo bagomba kugaragaza ubushobozi bakuye hano ku isoko ry umurimo.”