Advertise your products Here Better Faster

Intara y’amajyaruguru ni yo ifite abato benshi batazi ibyo kwirinda SIDA.

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) itangwa n’ubushakashatsi ku buzima n’imyororokere (DHS) ya 2019-2020, ishyira intara y’amajyaruguru ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abasore n’inkumi badasobanukiwe n’ibyo kwirinda virusi itera SIDA.

Muri rusange, ubu bushakashatsi buvuga ko nibura mu Rwanda mu bantu 10 bafite hagati y’imyaka 15-24,  muri bo 9 baba basobanukiwe ibyo kwirinda virusi itera SIDA.

Mu kugaragaza imyumvire y’abantu kuva ku myaka 15-24 b’igitsina gabo muri buri ntara, intara y’amajyaruguru niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare muto w’abasore badasobanukiwe ibyo kwirinda virusi itera SIDA aho bigaragara ko 46.8% by’abasore bafite hagati y’imyaka 15-24 ari bo basobanukiwe n’ibyo kwirinda SIDA. Bisobanuye ko abenshi ari abadafite ubumenyi mu kwirinda iki cyorezo.

Urebye uko mu zindi ntara byifashe, muri rusange mu bantu b’igitsina gabo, umujyi wa Kigali niwo ufite abantu benshi bari hagati y’imyaka 15-24 basobanukiwe ibyo kwirinda SIDA.

Mu bantu b’igitsina gore, ubu bushakashatsi bugaragaza ko abo mu majyaruguru basobanukiwe ibyo kwirinda SIDA ari 56.8% bishyira iyi ntara ku mwanya wa 3 mu kugira abagore benshi bafite hagati y’imyaka 15-24 bafite ubumenyi ku kwirinda SIDA i nyuma y’intara y’uburasirazuba ndetse n’amajyepfo.

Iyo ukoze impuzandengo y’ijanisha ry’abagore n’iry’abagabo bafite imyaka 15-24 basobanukiwe no kwirinda iki cyorezo, ubona ko intara y’amajyarugura ariyo ifite umubare muto w’abantu bafite ubwo bumenyi, kuko nibura mu bantu 100 baho 52 gusa aribo bafite ubumenyi mu kwirinda SIDA, mugihe mu mujyi wa Kigali mu bantu 100, 62 muri bo baba bafite ubumenyi mu kwirinda icyo cyorezo.

 Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 abantu miriyoni 37.7 ku isi bari bafite virusi itera SIDA aho bibiri bya gatatu byabo (miriyoni 25.4) bari abo muri afurika.

WHO kandi ivuga ko muri uwo mwaka abantu 680.000 bahitanywe n’iki cyorezo naho abandi miriyoni 1.5 banduye virusi itera sida muri 2020.

U Rwanda ndetse n’isi muri rusange bifata itariki ya 1 Ukuboza nk’umunsi wo kurwanya SIDA, uyu munsi,  ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyakanguriye abatura rwanda  guhuza imbaraga mu kwitabira gahunda zo guhashya iki cyorezo ndetse cyinabibutsa ko iki cyorezo ntaho cyagiye, kigira kiti “SIDA iracyahari duhuze imbaraga twitabira gahunda zo kuyirwanya mu ntero igira iti dufatanye turandure SIDA”.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.