Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 abanyeshuri bari gusoza amashuri abanza batangiye gukora ikizamini cya Leta kibategura kwinjira mu mashuri yisumbuye.
Ni ikizamini kije mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira isi. Ubuyobozi bw’inzego z’igihugu zirimo Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu bwijeje abanyeshuri, ababyeyi babo n’abanyarwanda muri rusange ko hateguwe neza uburyo bwo kwirinda ku bakandida b’ikizamini, yewe ko nta munyeshuri uzabuzwa amahirwe ye nubwo yaba afite ubwandu.
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iki kizamini, wabereye ku ishuri rya GS Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yifurije amahirwe masa abanyeshuli, abasaba gukora batekanye kugira ngo bazatsinde neza ibizamini no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19 igihe bari ku ishuri, bataha ndetse n’igihe bari mu miryango yabo.
Ati “Twifurije amahirwe abanyeshuri batangiye ibizamini. Mubikoze mu bihe bigoye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Mukomeze mwubahirize amabwiriza yo kwirinda kugira ngo bitabavutsa amahirwe”.
Ahandi hatangijwe ku mugaragaro iki gikorwa cy’ikizamini ku basoza amashuli abanza ni mu turere twa Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba na Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahari hari abayobozi batandukanye baturutse muri minisiteri y’Uburezi, nk’uko tubikesha konti ya Twitter ya Minisiteri y’Uburezi.
Mu gusubiza ku mpungenge z’abanyeshuli bashobora kuba bafite ubwandu mu minsi y’ikizamini, minisitiri Uwamariya yatangarije ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA ku cyumweru tariki 11 Nyakanga ko abakandida bafite ubwandu bwa COVID-19 bashyiriweho ibyumba byihariye byo gukoreramo ikizamini.
Ati “Hari abana bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 kandi ari abakandida bagomba gukora ibizamini. Nta wuri mu bitaro ni cyo cyiza, bose barwariye mu ngo. Abo bana rero ejo bazajya ku mashuri na bo, bateganyirizwe icyumba cyihariye, habe hari umuntu wo kwa muganga, ku buryo nta mwana uzacikanwa”.
Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye inzego zinyuranye gufatanya kugira ngo hatagira umunyeshuri uvutswa amahirwe yo gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.
Ati “Tuributsa abayobozi b’inzego z’ibanze ko nta mwana ugomba kugisiba cyangwa kuvutswa amahirwe ye, n’abarwaye bashyiriweho gahunda ibafasha.”
Abanyeshuri basoza amashuri abanza bagiye gukora ikizamini ni 254.678. biteganyije ko bazabikora mu minsi itatu, hagati ya 12-14 Nyakanga 2021.
3 thoughts on “Abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye ikizamini cya Leta”
Amahirwe masa kuri aba bana.
Ni ibihe bigoye abo bana bihangane bitware kigabo
Ni ibizamini bije mu bihe bidasanzwe byo rero. Amahirwe masa ku bana