Advertise your products Here Better Faster

NYARUGENGE: Umwana wacuruzwaga na nyirakuruza agasambanywa ubu amerewe nabi.

Inkuru ya Ndayisaba Jean de Dieu.

Umwana w’imyaka 17 y’amavuko ubarizwa mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge usanzwe ari umunyeshuli mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye, aravuga ko nyirakuruza wamureraga yahabwaga amafaranga ndetse n’ibiribwa n’umugabo ubarizwa mu banyerondo ry’umwuga, akamutanga agasambanywa n’uwo mugabo akagera n’aho amumushyingira nyuma akamwirukana, yanasubira kwa nyirakuruza na we akamwirukana ubu akaba yarabuze uko yivuza indwara yandujwe n’uwo mugabo.

Uyu mwana twahaye izina rya Keza (kubera impanvu zo kumurinda) avuga ko impanvu yabaga kwa nyirakuruza ari uko ise na nyina batabana ndetse nyina akaba yarashatse undi mugabo na we ngo bahora mu bushyamirane akaba ari yo mpanvu yiberaga kwa nyirakuruza.

Keza avuga ko inshuro nyinshi umunyerondo witwa Manzi Jean de Dieu wo mu kagali ka Kigali yajyaga mu rugo uyu mwana yabagamo akikundisha kuri nyirakuruza ndetse ngo rimwe na rimwe akamuha amafaranga, imigati, n’ibyo guteka ubundi akamuha umwuzukuruza we ngo amusambanye.

Keza agira ati“Jado yazaga mu rugo ntanahari akagurira mukecuru akaritiro k’ikigage, akamugurira n’ipaki y’imigati mukecuru akumva ko ari umukwe.

Nyuma yo kwiyegereza nyirakuruza w’uyu mwana, uyu munyerongo yageze aho ajya aza mu gicuku yakomanga umukecuru akabyutsa uyu mwana ngo najye kumureba ubundi agahita akinga umwana akiri hanze ubundi umugabo agahita amujyana.

Agira ati “ubundi natangagwa na mukecuru, Jado yazaga mu rucyerera agakomanga mukecuru agasohoka akamuha amafaranga ubundi mukecuru akambwira ngo nimbyuke njye kwitaba marume kandi ntawe ngira hafi aha nasohoka ngiye kureba uwo ari we mukecuru agahita ankingirana ubundi akajyana akavuga ngo yavuganye na mukecuru. Byabaye nk’inshuro eshanu.”

Uyu mwana avuga ko umunsi umwe uyu munyerondo yahawe ibiribwa bimwe bihabwa abaturage mu bihe bya guma mu rugo maze ikabiha uyu mukecuru ikanamusaba uyu mwana ngo ajye kuba umugore maze uyu mukecuru akabyemera.

Ati “yaraje abwira mukecuru ko yafashe kawunga n’ibishyimbo ngo aze ajye kumuha, mukecuru yanyohereje kubizana mvuye yo araza abwira mukecuru ngo yari aje kuntwara ngo yarankunze maze aha mukecuru ibihumbi bibiri ubundi aranjyana”.

Nyuma yo kumara icyumweru babana nk’umugore n’umugabo, Keza yaje kwirukanwa na Manzi (uwo munyerondo) asubiye kwa nyirakuruza kuba yo na we aramwirukana ngo nasange umugabo.

Amaze kubura aho ajya ni bwo yaje gucumbikirwa n’umuturage ariko aza no kuremba kubera indwara avuga ko ari imitezi ku buryo byageze aho atabasha gutera intambwe nkuko byemezwa na Nyirahirwa Devotha wanamurangiye imiti y’ibyatsi.

Nyirahirwa  ati  “Nyirakuruza yamuhaga Jado bakararana akagaruka mu gitondo, yaramusambanyaga akanamuha amandazi agaha nyirakuruza ikigage n’ibishyimbo byo guteka, yamaze kumwanduza umutezi abonye atangiye kugenda ajagajaga aramwirukana ageze kwa nyirakuruza na we amwamaganira kure ngo ntiyamutunga ameze uko.’’

Keza avuga ko ubwo yashakaga kujya kwivuza iyi ndwara yagerageje kwaka uyu mugabo amafaranga ariko akamwihorera ngo ndetse iyo bahuriye mu nzira ahita amurusha uburakari bityo akaba atarabashije kujya kwa muganga ahubwo akaba yivurisha imishishiro n’imikararambwa nkuko byemezwa na Nyirahirwa umucumbikiye

Ati “umwana yavuye kuvoma ageze mu marembo mbona ntabasha kugenda mubajije ambwira ko ashobora kuba yarandujwe imitezi ntangira kujya mushakira imishishiro n’imikararambwa nkamubwira agacanira akanywa ibindi akabyiyuhagiza mbere ntiyagendaga ariko ndabona atangiye gutambuka.”

Pressbox yifuje kumva icyo nyirakuruza w’uyu mwana ndetse n’uwo mugabo utungwa agatoki bavuga kuri ibi ariko ntibyakunda, gusa umwe mu banyerondo bakorana na Manzi utarashatse ko amazina ye ajya hanze cg ngo afatwe amajwi, yavuze ko uyu mugabo azwi ho gushaka abagore benshi barimo n’abategejeje imyaka ubundi akabirukana ko ndetse ajya yirukanwa kuri ako kazi nyuma bakongera bakakamusubiza ho.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kigali Niyibizi Jean Claude yabwiye Pressbox ko iki kibazo atari akizi abajijwe uko ubusanzwe bagenzura imyitwarire y’abanyerondo b’umwuga avuga ko bagira komite igenzura imyitwarire ugaragaweho amakosa agahanwa.

Anavuga ko ababajwe n’uko uyu mwana atiyambaje inzego zibanze ngo nibura afashwe kuvuzwa, na ho mu gukurikirana iki kibazo avuga ko ikihutirwa ari ukuvuza uyu mwana kandi ko nibasanga koko yarahohotewe ababigizemo uruhare bazashyikirizwa ubushinjacyaha.

Ati “Ibaze muri 2021 umuntu akaba yivurisha ibyatsi! Haba harimo n’ubujiji rwose ikibazo kigeze kwa mutwarasibo na mudugudu icyo kibazo gikemuka vuba vuba cyane ariko umuntu ujya kwivurisha ibyatsi muri iki kinyejana urumva ni ibintu biteye n’isoni rwose, ariko tugiye kubikurikirana tumenye uko bimeze uwo tuzasanga abifitemo uruhare azakurikiranwa binakomeye kuko nta wuba hejuru y’amategeko”.

Uyu muyobozi atanga inama ku baturage muri rusange kutihererana ibibazo nkibi nyamara hafi ya bo hari inzego zakabaye zibafasha mu buryo bwihuse.

Imibare Pressbox yahawe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yerekana ko mu mwaka ushize (2019-2020) hagaragaye (mu bugenzacyaha) ibyaha 4054 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bingana na 87% by’ibyaha byose byakorewe abana.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.