Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021, ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, hatangirijwe ubukangurambaga bwo kwita no gukurikirana ubuzima bw’umwana. Iyi gahunda igamije ahanini gukurikirana uko abana bakura bityo igihe umwana afite ikibazo mu mikurire agakurikiranwa byihariye.
Nkuko itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ribivuga, mu bikorwa bizibandwaho harimo gutanga ikinini cy’inzoka ku bana bafite amezi 12-15, gutanga ikinini kivura inzoka ya Biraliziose ku bana bafite kuva ku myaka 5 kugeza 15 bo mu Mirenge igaragaramo iyi ndwara. Abantu bakuru nabo barashishikarizwa gufata iki kinini kivura inzoka ariko bakakigurira muri farumasi zibegereye cyangwa bakagifatira kwa muganga kugira ngo birinde kwanduza abana bahawe ibinini.
Hazatangwa kandi Vitamini A ku bana bafite kuva ku mezi 6 kugezi ku mezi 59, hazatangwa na ongera intungamubiri ku bana bafite kuva kumezi 6 kugeza kuri 23, hanapimwe imikurire y’abana bafite kuva ku mezi 6 kugeza ku mezi 59 hafatwa ibipimo by’ikizigira kw’ibumoso, gupima ibiro hakoreshejwe umunzani, gupima uburebure hifashishijwe umusambi wabugenewe ku bana bagejeje ku mezi 3,6,9,12,15 na 18.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Mme UWAMAHORO Prisca, avuga ko abana bazagaragaraho imirire mibi bazoherezwa kwa muganga kugira ngo bitabweho uko bikwiye, ikindi kandi abagore batwite barasabwa kujya bipimisha inda bakimenya ko batwite bitarenze ibyumweru 12, bakitabira kunywa ibinini byongera amaraso, ibyo binini bakaba babihabwa igihe bagiye kwa muganga kwipimisha.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije avuga kandi ko hazatangwa inama zirebana n’uburyo buhoraho bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda cyangwa se imirire mibi. Abarezi ku bigo by’amashuri basabwe gufatanya n’abajyanama b’ubuzima muri iki gikorwa kuko abana bazajya babasanga ku bigo by’amashuri aho biga, abandi bakazabasanga mu ngo hifashishijwe gukorana n’amasibo.
Iyi gahunda biteganyijwe ko izasozwa tariki ya 07 Werurwe 2021, muri ubu bukangurambaga ababyeyi bakaba bakangurirwa no kwirinda ibikorwa ibyo aribyo byose bibabaza umubiri w’abana bagamije kumuvura, ahubwo umwana yagira uburwayi runaka ababyeyi bakaba basabwa kumujyana kwa muganga kuko nibo bafite ubushobozi n’ububasha bwo gusigasira amagara ye.
Source: Kamonyi District