Advertise your products Here Better Faster

Abana bato bahejwe muri Expo 2020 kubera COVID-19

Abana bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko ntibemerewe kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka (Expo 2020) ku mpamvu zo kwirinda neza ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, nkuko byasobanuwe n’urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF).

Expo 2020 iteganijwe kubera i Kigali hagati ya tariki 11 na 31 Ukuboza 2020, ikazabera i Gikondo aho isanzwe ibera.

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ukuboza 2020, abayobozi mu nzego zitandukanye zirebwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Expo 2020 bagaragaje ko zimwe mu mpamvu abana batararenza imyaka 12 bakumiriwe ari uko baba bataragera ku bwenge bwo kumvira neza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bityo ko nta na gahunda z’imyidagaduro isanzwe igenerwa abana zateguwe.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa PSF bwana Ruzibiza Stephen yagize, ati “Tugomba kwirinda cyane twubahiriza amabiwiriza yo kwirinda COVID-19. Burya biragorana kubwira umwana w’imyaka 12 ngo yubahirize amabwiriza, ni yo mpamvu twahisemo kubakumira, na cyane ko ibikinisho byabo bitazaba bihari”

Ku ruhande rwa polisi y’u Rwanda izaba ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza muri Expo 2020, ngo kubera ko nta gipimo nyakuri cy’imyaka umwana afite kizaba gihari, ababyeyi barasabwa kubigira ibyabo bakirinda kubeshya inzego bazana abana bato, mu rwego rwo gufasha imigendekere myiza y’imurikagurisha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yagize, ati “Nta cyuma cyangwa metero dufite ipima imyaka y’abana. Ni inshingano z’ababyeyi, batubabarire babigire ibyabo kuko nibabirengaho tuzakoresha uburyo bwacu.”

CP Kabera yanasabye abazitabira muri rusange kuzazirikana ko Expo 2020 ibaye mu bihe bidasanzwe bya Coronavirus, ko bakwiye kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Imibare igaragazwa n’abateguye iri murikagurisha mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 23, yerekana ko rizitabirwa n’abamurikabikorwa babarirwa muri 373 baturutse mu bihugu 12 bitandukanye, hakaba harimo Abanyarwanda 302 n’abanyamahanga 72, ugendeye ku bamaze kwiyandikisha mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo ritangire.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.