Advertise your products Here Better Faster

APR FC na Rayon sports bamenye amakipe bazahura mu mikino nya Afurika

Yanditswe na Adam Yannick

Tariki 9 Kamena 2025 mu gihugu cya Tanzaniya ahari kubera imikino ya CHAN niho habereye tombora y’uko amakipe azahura mu marushanwa ya Caf Confederation na Champion League azahura mu mikino ibanza y’amajonjora.


Abakunzi ba Sports mu Rwanda bari bategereje kumenya uko amakipe ahagarariye u Rwanda ariyo Rayon Sports FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup na APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League.

Tombora yatangiye saa sita bahera ku makipe azakina Confederation Cup,aho Rayon Sports FC yatomboye ikipe yo mu gihugu cya Tanzanie i Tanzania ariyo Singida Black Stars. Umukino wa mbere Rayon Sports FC izawukinira mu Rwanda kuri Sitade Amahoro uwo kwishyura uzabere mu gihugu cya Tanzanie.

Rayon Sports FC niramuka ikomeje mu cyiciro cya kabiri izahura n’ikipe izaba yakomeje hagati ya Flambeau De Centre n’ikipe yo muri Libya itaramenyekana kuko shampiyona yaho itararangira.

Nyuma y’uko Rayon Sports FC yarimaze kumenya iyo izahura nayo, abakunzi ba Sports bari bategereje kumenya Ikipe izahura na APR FC. Ku isaha ya saa Saba (13H00), nibwo mu hatangiye tombora ya CAF Champions League. APR FC ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa. APR FC nyuma y’uko umwaka ushyize yari yasezere na Pyramides mu ijonjora rya Kabiri ndetse ikaba ariyo yegukanye igikombe. APR FC yongeye kwisanga itomboye Pyramide mu ijonjora rya mbere aho umukino ubanza uzabera i Kigali mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri.

Iyi mikino ibanza iteganyijwe kuba habati ya tariki 19 na 21 Nzeri 2025 mu gihe iyo kwishyura izaha nyuma y’icyumweru kimwe gusa.

Icyiciro gikurikira cy’imikino ishyira amatsinda cyo kikazakinwamo imikino ibanza hagati ya tariki ya 17-19/10/2025 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya 24-26 Ukwakira 2025.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space