Mu kwishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2024-2025 ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi, Abanyamuryango b’uyu mutwe wa Politiki ku rwego rw’umurenge wa Bugarama bashyikirije inzu umuturage wo muri uyu murenge wabaga mu yaguye bayimuhana n’ibikoresho byo munzu ndeste banamugenera ibiribwa.
Nsengumuremyi Theobald wo mu kagari ka Nyange warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 wabaga mu nzu yari yaraguye igice kimwe niwe wahawe inzu nyuma y’uko abagize umuryango we bari bamaze igihe bavirwa kubera ko iyo babagamo yari yarashaje .
Agira ati “Nishimye cyane kuba umuryango waranyizeho ukaba umpaye inzu ndi umusaza utari kuzashobora kwiyubakira , ndashimira umuryango kuko ukunda abanyarwanda, Kagame Paul azahore ku isonga”


Uretse inzu uyu muryango wahawe n’ibikoresho bijyana nayo birimo intebe zo mu nzu, matora zo kuryamaho ndetse n’ibiribwa mu buryo bwo gufasha uyu muryango kubaho neza.
Nyiransabimana Madelene ati “Noneho birandenze sinabona n’icyo navuga, harimo intebe, matora ebyiri,umuceri n’ibishyimbo n’amavuta,,”
Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Bugarama Mbarushimana Hamimu ushimira ubwitange bw’abanyamuryango bitabiriye iki gikorwa n’ibindi byakozwe muri uyu mwaka, avuga ko iyi nzu yubatswe mu gihe cy’ukwezi kumwe nyuma y’uko abanyamuryango babonye aho uyu muturage yabaga bagasanga bidakwiye.
Ati “Umuturage twubakiye ni uwarokotse jenoside. Ubwo twari ku mu bukangurambaga mu mudugudu twasanze ahantu atuye hatabereye umunyarwanda. Twahise dukora ubukangurambaga buri munyamuryango agira icyo atanga mu bushobozi bwe. Iriya nzu tuyubatse mu kwezi kumwe”.
Inzu yahawe uyu muturage yuzuye itwaye agera kuri 11,338,000 yavuye mu banyamuryango bo mu murenge wa Bugarama bagera ku 25,357 bagiye bitanga buri wese uko ashoboye.