Advertise your products Here Better Faster

Umujyi wa Kigali wegukanye irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2025

Yanditswe na Adam Yannick.

Tariki 15 Kanama 2025 nibwo hakinwe imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu yabereye mu Karere ka Musanze mu ntara y Amajyaruguru.

Ni imikino yashojwe ni umukino w’umupira w’amaguru wahuje Umurenge wa Jabana n’Umurenge wa Mbazi.

Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Munani(14H00). Amakipe yombi yari yabukereye yiteguye kwegukana igikombe.

Umurenge wa Jabana waruhagarariye Umujyi wa Kigali watanze uwa Mbazi waruhagariye Intara y’Amahyepfo mu mukino.

Igice cya mbere cyarangiye Umurenge wa Jabana utsinze igitego 1-0.

Mu gice cya Kabiri nabwo Umurenge wa Jabana waje kubona igitego cya Kabiri bituma ugabanya umurego kuko warimo urushwa cyane, kuko wabonaga ko bigoye kwishyura ibitego bibiri yarimaze gutsindwa. Ahubwo yatangiye gushaka uko itatsindwa byinshi.

Nyuma yicyo gitego nta kindi gitego yatsinzwe ku mpande zombi. Umukino warangiye Umurenge wa Jabana wegukanye irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2025.

Mu mupira w’amaguru mu Bagore irushanwa ryegukanywe ni Umurenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba itsinze Kacyiru yo mu Mujyi wa Kigali igitego 1-0 cyatsinzwe na Saidat

Muri Volleyball Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigalli niwo wegukanye irushanwa utsinze Umurenge wa Ngoma wo mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba. Amaseti 3-1

Mu mukino wa Basketball mu Bagabo ndetse no mu Bagore irushanwa ryegukanywe na Musanze,aho mu Bagabo yatsinze Rutsiro amanota 78-71 naho mu Bagore itsinda Kamonyi .

Uko mu yindi mikino barushanyijwe:

Gusiganwa ku magare uwabaye uwa mbere mu Bagabo ni Mfiteyezu Emmanuel (Gicumbi)Mu Bagore uwabaye uwa mbere ni Mukarugwiza Marie Solange (Kamonyi).Gusiganwa ku maguru metero 1000 (1000M) uwabaye uwa mbere ni Musabyeyezu Gérard (Umugi wa Kigali)Mu Bagore uwabaye uwa mbere ni Byukusenge Donatha (Umugi wa Kigali).

Muri metero 3000 (3000M)Uwabaye uwa mbere mu Bagore ni Byukusenge Devotha (Umugi wa Kigali).Mu Bagabo uwabaye uwa mbere ni Niyibizi Emmanuel (Musanze).

Muri metero 10000 (10000M) uwabaye uwa mbere mu Bagore ni Niyonshima Zakiy (Umugi wa Kigali)Muri metero 15000(15000M) uwabaye uwa mbere mu Bagabo ni Ntivugiruzwa Ibrahim (Umugi wa Kigali)

Gusimbuka urukiramende uwabaye uwa mbere mu Bagabo ni Masengesho Djibril ( Nyamasheke) mu Bagore ni Uwamariya Solange (Umugi wa Kigali).

Kubuguza mu Bagabo uwabaye uwa mbere ni Masengesho Jean Claude (Kamonyi)Kubuguza mu Bagore uwabaye uwa mbere ni Mukundirehe Diane (Nyaruguru)Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya “Umurenge Kagame Cup 2025

Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, yabaye tariki 24 Kanama 2025 Imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’iya ½ muri Basketball na Volleyball mu bagabo n’abagore, yabaye ku wa gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025.

Ni imikino isoza umwaka w’imikino mu irushanwa ry’Imiyoborere Myiza, ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice n’abandi bayobozi batandukanye, bari bitabiriye iyi mikino yabanjirijwe n’ijoro rya siporo rusange rizwi nka ‘night run’ mu Mujyi wa Musanze.

Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba niko kihariye ibihembo. Ikipe ya Volleyball mu bagore, Basketball mu bagabo n’abagore, ni zo zegukanye umwanya wa gatatu.

Mu mupira w’amaguru, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, yegukanye umwanya wa Gatatu utsinze igitego 1-0 uwa Bwishyura yo mu Karere ka Karongi, maze abanya-Musanze begukana umwanya wa gatatu gutyo.

Amakipe atatu ahagarariye Akarere ka Kayonza, yabonye umwanya wa gatatu mu gihe Umurenge wa Kimonyi wo mu karere ka Musanze, wabonye uwo mwanya nyuma yo gutsinda igitego 1-0 uwa Bwishyura muri Karongi.

Imikino y’umwaka utaha Umurenge Kagame Cup 2026 izabera mu Ntara y’Iburasirazuba ku rwego rw’igihugu

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space