Yanditswe na Adam Yannick.
Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ ryatangiye muri 2006, ritangira ryitwa «Irushanwa ry’Imiyoborere Myiza» hagamijwe kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.
Nyuma y’imyaka ine mu 2010 nibwo ryahinduriwe izina ryitwa Umurenge Kagame Cup.
Umurenge Kagame Cup, ni irushanwa rihuza amakipe atandukanye mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru; Imikino y’amaboko “Volley-ball na basket-ball”; Imikino ngororamubiri; Imikino y’abafite ubumuga; Umukino w’amagare; Imikino gakondo nko gusimbuka urukiramende no kubuguza.
Iyi mikino ihuza amakipe ahagarariye imirenge yo mu gihugu hose kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’igihugu.
Iri rushanwa riba buri mwaka. Rigahera ni muri buri Karere, amakipe y’umurenge agize akarere agahura kugeza ubwo agera ku rwego rw’intara. Akazamuka kugeza ku rwego rw’igihugu.
Uyu mwaka amarushanwa yatangiye muri Mutarama 2025 kuva ku rwego rw’akarere asozwa muri Werurwe 2025. Ubwo hasigaye amakipe azakina Imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu.
Imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu izabera mu Karere ka Musanze kuva tariki 14 kugeza tariki 15 Kamena 2025.
Nk’uko biteganyijwe hari imikino izahera muri 1/2 ndetse n’umwanya wa gatatu mu mipira w’amaguru, ikaba izaba tariki 14 Kamena 2025 mu gihe imikino ya nyuma izaba tariki 15 Kamena 2025.
Aya niyo makipe yageze ku mukino wa nyuma



