Advertise your products Here Better Faster

Nyamasheke –Imiryango 258 yahawe amatungo magufi agiye kuyifasha kuva mu bukene

Imiryango itishoboye igera kuri 258 yo mu mirenge wa Ruharambuga  mu karere ka Nyamasheke  yahawe ihene 63 n’ingurube 75 yishimira ko zigiye kuyifasha kwiteza imbere, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bugasaba abahawe ayo matungo kuyagira ifatizo ryo kwivana mu bukene.

Byakozwe n’itorero rya EMLR ku bufatanye na compassion isanzwe ikorana naryo hagamije kuzamura imibereho myiza y’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga.

Bankundiye Seraphine utagiraga itungo ati “Iri tungo nari ndikeneye kandi rizamfasha kwiteza imbere. Nari ndiho ntagira itungo kuko iryo nari mfite bari bararyibye, numvaga ari ikibazo ari n’agahinda kuba ntagiraga itungo,ariko ubu ngiye kongera kubona agafumbire”.

Habiyaremye Dismas wahawe ingurube nawe yagize ati “Itungo mpawe ndyakiriye neza cyane, hari icyo rigiye guhindura ku mibereho y’umuryango wanjye, kuko nzabona agafumbire na mituweri, kandi nzarifata neza imana nimfasha iyi ngurube izanjyeza no ku nka”.

Uretse amatungo magufi, hatanzwe amabati 603 n’imifuka ya sima 243 ku miryango yabaga mu nzu zitameze neza , aho bamwe bavirwaga abandi bakararana n’amatungo kubera inzu nto.

Nyirahabagusenga Laurence wahawe amabati ati “ Imvura yagwaga nkavirwa none ubu ndi gushima ko bampaye amabati y’aho nzajya nugama,ntago nari kubona ubushobozi bwo kwigurira n’amabati 2,ariko  bampaye amabati 7 ejo kare ndahita nyasakara”.

Gaserurwa Emmanuel wahawe imifuka 7 ya sima nawe ati “Nari ntaruzuza neza inzu yanjye none bampaye sima ubu ngiye kubaka neza nanjye mbe ahantu heza.ndishimye cyane imana ibahe umugisha”.

Umuyobozi wa konferanse ya Kinyaga mu itorero methodiste libre mu Rwanda (EMLR) Past. Hakizimana Felicien avuga ko ibikorwa nk’ibi biri mu ntego z’iri torero kandi ko mbere yo guhabwa ubu bufasha babanje kwigishwa uburyo bagomba kubiheraho biteza imbere bityo ubutaha ntibabe bakibarirwa mu batishoboye.

Past. Felicien agira ati “Mu ntego ishantu dufite nk’itorero ryacu, harimo n’iterambere. Tugomba gufasha abaturage b’aho dukorera, ni abaturage b’igihugu ni abakirisito bacu. Hari abo reta iba yaragaragaje bafite ibibazo bitandukanye by’imibereho, abo nibo duheraho, twabahaye ihene n’ingurube rero ngo zibafashe kwiteza imbere, twatanze amabati na sima ku miryango yari ifite ibibazo by’aho kuba”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayeyezu Joseph Desire ashimira umusanzu w’itorero EMLR kandi akizeza ko hashyizweho uburyo bwo gukurikirana ko aya matungo bahawe .

Ati “EMLR iri mu murongo mwiza w’igihugu cyacu mu gufasha abatishoboye no kubavana mu bukene. Ni igikorwa dushima cyane nk’akarere, ni umusanzu ukomeye cyane mu rugendo rwo kuvana abaturage bacu mu bukene. Abahawe ariya matungo ni abantu tudafite mu mpapuro gusa kuko tubazi no ku masura, dufite abafashamyumvire muri buri mudugudu bazakurikirana ariya matungo ku buryo ntawe uzarijyana ku isoko”.

Ubu bufasha bw’amatungo magufi ndeste n’ibikoresho by’ubwubatsi byatanzwe hagamije guteza imbere imibereho y’abaturage batishoboye muri paruwasi ya Kamonyi , bifite agaciro k’ arenga miriyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space