Advertise your products Here Better Faster

Igikombe cy’Amahoro 2025: Nyanza FC itunguye Police FC mu gikombe cy’Amahoro mu mikino ibanza ya 1/8

Yanditswe na Adam YANNICK

Tariki 12 Gashyantare 2025, nibwo hakomezaga imikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro 2025.
Nyuma y’uko tariki 11 Gashyantare habaye imikino ibiri gusa indi mikino itandatu yabaye tariki 12 Gashyantare 2025

Imikino yari yitezweho kuba yatungurana n’imikino ibiri harimo umukino wa Rutsiro FC na Rayon Sports FC ndetse n’umukino wa Musanze FC na APR FC
Imikino yose yatangiye Saa cyenda (15H00). Ku bibuga bitandukanye.

Mu Karere ka Nyanza.

Nyanza FC iri mu cyiciro cya kabiri yari yakiriye Police FC. Uyu mukino waje gutungurana kuko, Police FC niyo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino byoroshye bitewe n’uko yarigiye gukina n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, ariko abantu bakiyibagiza ko Nyanza FC ariyo yasezereye Muhazi United FC.
Police FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 26 gitsinzwe na Ku Higiro Kevin. Nyuma y’iminota itandatu gusa Nyanza FC yahise yishyura igitego gitsinzwe na Mugisha Didier. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya Kabiri

Mu gice cya Kabiri amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bikomeza kunanirana.
Ku munota wa 76 Mugisha Didier yongeye gutsindirwa Nyanza FC igitego cya Kabiri. Nyuma y’icyo gitego nta kindi gitego cyabonetse maze umukino urangira Nyanza FC ibonye intsinzi imbere ya Police FC.

Mu Karere ka Rubavu

Rayon Sports FC nyuma yo kunganya na Musanze FC ku mukino w’umunsi wa 16 wa Rwanda Premier League yari yamanutse mu Karere ka Rubavu aho yagombaga gushaka intsinzi kugira ngo yiyunge n’abakunzi bayo mbere y’uko ihura na Kiyovu Sports Club mu mukino w’umunsi wa 17 wa Rwanda Premier League uteganyije kuba tariki 15 Gashyantare 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.
Rayon Sports FC yiyunze n’abakunzi bayo kuko yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Adam Bagayobo ku munota wa 23 mu gice cya mbere.
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Yousou Diagne mu gice cya Kabiri

Rutsiro FC nayo yaje kubona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Mumbele Jonas ku munota wa 75. Umukino warangiye Rayon Sports FC itsinze Rutsiro FC ibitego 2-1.

Mu Karere ka Musanze

APR FC yari mu Karere ka Musanze aho nayo yakinaga na Musanze FC, Musanze FC nyuma yo kunganya na Rayon Sports FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa Rwanda Premier League. Yashakaga kongera gutingura APR FC mu mukino wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro.

umukino wabereye kuri stade Ubworoherane mu karere ka Musanze. APR FC nyuma y’uko yari yabonye amanota atatu itsinze Kiyovu Sports Club ku munsi wa 16 wa Rwanda Premier League yashakaga gukomerezaho iyo ntsinzi kuri Musanze FC . Ariko Musanze FC iyibera ibamba nk’uko byagenze ku mukino wayihuje na Rayon Sports FC.

Umutoza wa APR FC Darco Novic yari yakoze impinduka ku bakinnyi babanjemo ubwo yatsindaga Kiyovu Sports Club. Ariko ntacyo batanze kuko Musanze FC yihagazeho imbere y’abafana bayo maze inganya na APR FC 0-0.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe kuba mu cyumweru gitaha tariki 18 Gashyantare 2025.

UKO IMIKINO YOSE YARANGIYE IBANZA MURI 1/8

Tariki 11 Gashyantare 2025

FT Intare FC 0-1 Mukura Victory Sports
FT AS Kigali FC 1-0 Vision FC

Tariki 12 Gashyantare 2025

FT Rutsiro FC 1-2 Rayon Sports FC
FT Musanze FC 0-0 APR FC
FT Nyanza FC 2-1 Police FC
FT AS Muhanga FC 0-2 Gasogi United FC FT Amagaju FC 2-1 Bugesera FC
FT City Boyz FC 1-1 Gorilla FC igitego

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space