By Cypridion Habimana
Mu murenge wa Kibirizi, Akagali ka Mbuye, ni ho hatangirijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ku rwego rw’Akarere ka Nyanza.
Ni icyumweru cyatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bwana Kajyambere Patrick, afatanyije n’umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza Dr NKUNDIBIZA Samuel, igikorwa cyanakurikiranwe n’intumwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuzima-RBC.
Bijyanye n’Insanganyamatsiko y’iki cyumweru “HEHE N’IGWINGIRA RY’UMWANA”: Twite ku buzima bw’Umubyeyi utwite, Umwanya, Umwangavu, imirire n’isukura, dukingize abana inkingo zose”; hatanzwe ubutumwa bushishikariza abaturage kwitabira gahunda zose ziteganijwe kuva none tariki 13 kugeza 17 Mutarama 2025.
RURANGIRWA Evariste, umujyanama w’ubuzima muri aka kagali ka Mbuye ahatangirijwe iki gikorwa, yagarutse cyane ku guhwitura no kwibutsa abaturage kwita cyane ku isuku no kwirinda Malariya, dore ko iyo bititaweho, bituma abana bagwingira.
Muri iki cyumweru hateganijwe ko abaturage bazahabwa serivisi zirimo kuboneza urubyaro, gupima abana imikurire, gutanga ibinini by’inzoka zo mu nda ku bana no ku bantu bakuru, gukomeza ubukangurambaga ku kwirinda indwara ya Malariya, gukingiza abana batafashe inkingo uko bikwiye n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bwana KAJYAMBERE Patrick, yagarutse ku bipimo bijyanye no kwita ku isuku usanga bikiri hasi muri uyu murenge, ndetse hakaba hakigaragara N’IGWINGIRA ariho yasabye abaturage kwikubita agashyi.
Ati “Turabibutsa ko kugira isuku bitureba twese, bitareba abanyamujyi gusa. Ibi kandi bikajyana no kubyara abo dushoboye kwitaho, tukabarera neza mu rwego rwo kwirinda cya kibazo cy’i kugwingira”.
Umuyobozi yongeyeho ko bagomba kwitabira gukingiza abana inkingo zose ziteganyijwe.
Ubwo hatangizwaga iki cyumweru Kandi, bimwe mu byakozw byari biteganijwe ni uko abana bahawe indyo yuzuye, bapimwa imikurire, bahabwa ibinini by’inzoka zo mu nda hamwe n’Abantu bakuru, maze abitabiriye basabwa guhindura imyumvire ngo babashe kubungabunga ubuzima bwabo.