Advertise your products Here Better Faster

Football: Mukura Victory Sports ihagaritse umuvuduko wa Rayon Sports FC

Yanditswe na Adam Yannick

Tariki 11 Ukuboza 2025 nibwo habaga umukino w’umunsi wa 15 usoza Imikino ibanza ya Rwanda Premier League utarabereye igihe

Ni umukino wabereye mu Karere ka Huye, aho Mukura Victory Sports yari yakiriye Rayon Sports FC. Uyu mukino ntabwo wari woroshye ku mpande zombi. Kuko Rayon Sports FC yashakaga kurangiza imikino ibanza idatsinzwe mu gihe Mukura Victory Sports yashakaga gukora amateka ihagarila Rayon Sports FC.

Umukino watangiye Ku isaha ya Saa kumi n’imwe n’iminota umunani (17H08′) . Mbere y’uyu mukino habanje kugwa imvura mu Karere ka Huye,ni nayo yatumye umukino utangira utinzeho iyo minota umunani. Abafana bari bawitabiriye ku mpande zombi.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi arimo kugenda yigana,anyuzamo agashaka uko yabona igitego, ku mpande zombi mu minota icumi ya mbere yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko ntibashobora kububyaza umusaruro.

Amakipe yatangiye gutinyukana,maze buri kipe ikomeza gushaka uko yabona igitego. Ku munota wa 39 Mukura yafunguye amazamu ntibyatinze nyuma y’iminota itatu gusa k’umunota wa 42 yahise ibona igitego cya kabiri,maze abakunzi ba Mukura Victory Sports batangira kubyina bishimishimira intsinzi.

Umusifuzi wa Kane yahise yongeraho iminota one yinyongera,ariko itagize icyo itanga. Bagiye k’uruhuka Mukura Victory Sports iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

Mu gice cya Kabiri

Umutoza wa Rayon Sports FC yahise akora Impinduka, Rayon Sports FC yatangiranye imbaraga ishaka uko yabona igitego cya mbere cyo kugombora.

Ku munota wa gatanu (5′) uhwanye n’iminota wa 50 w’umukino Rayon Sports FC yabonye penalite, maze iterwa neza na Gagne, abakunzi ba Rayon Sports FC bari muri Stade Huye batangira kubyina intsinzi,kuko numvaga ko bishoboka ko babona n’ikindi gitego cyo kwishyura ndetse bagatsinda n’ikindi, mu gihe bamwe mu bakunzi bari muri Stade Huye babanje kugira ubwoba bumva ko bigiye kongera kumera nk’uko byari byagenze ubwo btsindaga APR FC ibitego bibiri mu gice cya mbere, maze mu gice cya kabiri ikabatsinda ibitego bine. Gusa Rayon Sports FC nyuma yo kubona icyo gitego yakomeje gushaka uko yabona ikindi gitego,ari nako Mukura Victory Sports nayo ishaka uko yabona ikindi gitego cy’umutekano, gusa amahirwe amakipe yabonye ntabwo yigeze iyabyaza umusaruro.

Iminota mirongo icyenda y’umukino yarangiye Mukura Victory Sports iyoboye n’ibitego 2-1. Maze umusifuzi wa Kane yongeraho iminota irindwi itagize icyo itanga. Umukino warangiye Mukura Victory Sports yegukanye intsinzi ihita ikuraho agahigo Rayon Sports FC yarifite ko kumara imikino 14 itaratsindwa. Bikaba bibaye inshuro ya kabiri Mukura Victory Sports ibikora kuko yigeze kubikora nabwo itsinda APR FC ubwo yarimaze imikino 49 itaratsindwa,maze k’umukino wa 50 igatsindwa na Mukura Victory Sports.

Aya makipe yombi akaba ashoje imikino yayo ibanza, akazagaruka muri Shampiyona mu kwezi kwa kabiri igihe Amavubi ataba agiye muri CHAN. Hakaba hasigaye umukino umwe ugomba gusoza imikino ibanza,uzaba tariki 12 Ukuboza 2025 aho Amagaju FC azaba yakiriye APR FC kuri Stade Mpuzamahamanga ya Huye.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space