Yanditswe na Adam Yannick
Nshizirungu Hubert “Bebe” watwaye igikombe cya nyuma cya shampiyona Kiyovu Sports Club iheruka mu 1992 .Nshizirungu Hubert “Bébé” aba mu Bufaransa ari naho yagiye umwuga wo gutoza umupira w’amaguru.
Amakuru pressbox.rw ifite ava mu buyobozi bwa Kiyovu Sports Club n’uko bwamaze kumuha akazi ko kuba Umuyobozi wa tekinike (Directeur Technique). Bébé wari mu ikipe y’igihugu, Rwanda B, yatwaye igikombe cya CECAFA.
Nshizirungu Hubert “Bebe” yatwaye igikombe cya shampiyona Kiyovu Sports Club yatwaye mu 1992 na 1993 ndetse yari mu ikipe y’igihugu, Rwanda B, yatwaye igikombe cya CECAFA mu 1999.
Nshizirungu Hubert (Bébé) ni muntu ki?
Bébé w’imyaka 49 y’amavuko kuko yavutse tariki 12 Ukuboza 1976. yakiniye Kiyovu Sports Club kuva akiri umwana muto aho yarafite imyaka 12, aho yabereye mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sports Club (cadet) azamuka mu ngimbi zayo(Junior) akomereza mu ikipe nkuru.
Akaba yaratwarananye na Kiyovu Sports Club ibikombe bibiri bya Shampiyona y’u Rwanda mu 1991-1992 ni 1992-1993.
Yakiniye Kiyovu Sports Club mbere ya Genocide yakorewe abatutsi ndetse na nyuma yayo.
Mu mwaka w’imikino 1996-1997 yagiye muri Rayon Sports FC,gusa ntiyatinzemo kuko yahise agaruka muri Kiyovu Sports Club mu mwaka wakurikiyeho 1997-1998.
Kuva icyo gihe kugeza muri 2004 yari muri Kiyovu Sports Club.
Mu mwaka 2004 yagiye muri Atraco FC ubwo yari mu cyiciro cya Kabiri itoza na Kanamugire Aloys aho yakinnye imikino ine gusa.
Kuva mu mwaka wa 2004 nibwo yahagaritse gukina yerekeza Ku mugabane w’uburayi mu gihugu cy’ubufaransa (France). Akaba ari naho yigiye umwuga wo gutoza umupira w’amaguru.
Mu 2017 yahise afungura Irerero ry’Umupira w’Amaguru ryitwa Better Future Football Academy rifite abana bari mu byiciro bine.
Amaze hafi imyaka 15 atuye ku mugabane w’i Burayi mu Bufaransa aho akorera, abifatanyije no gutoza abana
Nshizirungu yahamagawe mu ikipe y’igihugu kuva mu 1991 kugera mu 2002. Mu ikipe y’igihugu “Amavubi yatwaranye nayo igikombe cya CECAFA 1998 yabereye mu Rwanda ubwo bari mu ikipe ya Kabiri y’u Rwanda bitaga Rwanda B.
Nshizirungu yakinnye muri Kiyovu Sports Club, Rayon Sports FC na ATRACO FC iri mu cyiciro cya kabiri aho wayikiniye imikino ine gusa. avuga ko igitego atazibagirwa mu buzima bwe ari ishoti yateye Murangwa Eugene wari umunyezamu wa Rayon Sports FC, ahana ikosa mu 1996 bakinira kwa Mironko.
Bébé afite abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe baba mu Bufaransa, imfura ye y’imyaka 9 ni umwe mu bana atoza akaba yifuza ko yaba umukinnyi w’icyitegererezo.
Ubwo pressbox.rw yaganiraga nayo yavuze ko yishimiye kuba yagizwe Umuyobozi wa tekinike muri Kiyovu Sports Club kuko byari inzozi ze ,zo gukorera ikipe akesha ubuzima abayeho,kuko avuga ko kugeza ubu ibyo agezeho abikesha Kiyovu Sports Club. Akaba yifuza kuza kuzamura impano nk’uko nabo bazamutse ndetse akongera gushyira mu bakinnyi indangagaciro za Kiyovu Sports Club.