Advertise your products Here Better Faster

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bamaganye Gatete Vincent uriho uyigabamo ibitero by’urwangano ahunga ko yishyuzwa ibyo yahombeje

Gatete Vincent n’agatsuko ke biyemeje guteza imvururu mu ikipe ya Rayon sports. Umufana k’uwundi bahagurikiye kurwanya Gatete Vincent n’undi wese nkawe ushaka kubasubiza mubibazo. Ikipe ya Rayon sports yahuye n’ikibazo cya bamwe mubayobozi babi bayitejemo amakimbirane,kugeza naho baremyemo amatsinda agamije kwirukanamo abafana.

Ubwo Komite ya Fidel Uwayezu na Patrick Namenye bamburaga isoko Murego wakoraga Restaurant bakaryegurira Gatete Vincent hahise hadukamo guteka nabi,kandi bagatekera abakinnyi ibiryo bidafite ubuziranenge. Irindi soko ryagabiwe Gatete Vincent niryo gucuruza ibinyobwa bya Skol .Iyo Rayon sports yakiriye umukino ibyo binyobwa byacuruzwaga imbere muri stade Pele stadium Nyamirambo nahigishirizwa Imodoka inyuma yayo. Ubwo Komite nyobozi nshya y’ikipe ya Rayon sports yajyagaho n’ibwo hasuzumwe uko Gatete Vincent afitemo iryo soko basanga arifite muburyo bubogamye bamwandikira barimwambura.Gatete Vincent yahabwaga amakaziye y’inzoga buri cyumweru yagombaga guha Rayon sports, ariko yose yagiye ayanyereza nta nimwe yigeze agezayo. Nimwibaze namwe kuva Gatete Vincent yagabirwa isoko ayo makaziye yizo nzoga atageneje aho yagombaga kujya uko angana?

Ikindi kivugwa kuri Gatete niyo yabaga ari k’umuryango unyuraho abishyuye itike ihenze, ariko ugasanga abahoze mubuyozi bwa Rayon sports abangiye kwijira,ariko abamuhaye amafaranga makeya kuyagenwe yo kwinjira arabihoreye. Uyu Gatete Vincent yigeze kujya mu nama ya Rayon sports yakoreshejwe n’abarwanyaga ubuyobozi 2017 agamije gutezamo rwaserera birangira Harerimana Francois bakunze kwita Harera amukubise inshyi agenda yirukanka. Kuba Gatete Vincent yarateguye kurega ikipe ya Rayon sports bigaragaza ko yaremye ishyamba rirwanya Komite nyobozi.Ubwo inzego zitandukanye z’ubuyobozi zemezaga ko ikipe ya Rayon sports iba imwe bagaharanira ubumwe , ubu siko agatsiko ka Gatete Vincent ko kabishaka kagamije gusenya.Fan club vision yashinzwe na Gatete Vincent ,nyuma akayihinduramo ikibina gicuruza Banki Rambert nayo abayibagamo bayivuyemo ,kuko basanga batabana nusenya ikipe ayijyana mu Amakuru ava munshuti za Gatete Vincent cyane aho bicara mu Biryogo,ngo bagamije gutsisha ikipe,kunyura mubakinnyi. Abasesengura ibiriho bikorwa na Gatete Vincent bemezako atari we ubikora kuko atazi gusoma no kwandika, ahubwo ko afite abacurabwenge . Niba inzego za Leta zarahaye umurongo ngenderwaho ikibazo cya Rayon sports uzatezamo ikibazo gisenya azakinazwa.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.