Yanditswe na Adam Yannick
Tariki 20 Ugushyingo 2024 nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho abayobozi bashya muri Minisiteri ya Siporo nyuma y’amezi ane ashyizeho Minisiteri wa Siporo,akaba yahinduriwe imirimo. Ni itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyize mu myanya Abayobozi bashya muri Guverinoma y’u Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo za ryo za 111, 112 n’iya 116, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma.
Uwari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo Nelly Mukazayire niwe wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Nyirishema Richard wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.
Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya siporo, umwanya utabagamo, ahubwo habagaho gusa umwanya w’umunyamabanga uhoraho.
undi washyizwemo ni Uwayezu François Régis wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA,akaba Visi Perezida wa APR FC ndetse akaba mu minsi ishyize yari muri Simba FC akaba yari yatandukanye nayo akaba yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.