Yanditswe na Adam Yannick
Tariki 20 ukuboza 2024 nibwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League 2024-2025. Umukino wabimburiye iyindi ni umukino wahuje Rutsiro FC na Amagaju FC. Uyu mukino waje kurangira, Rutsiro FC itsinze Amagaju FC 2-1.
Tariki 21 Ukuboza 2024 habaye imikino itatu,muriyo mikino uko ari itatu umwe niwo warukomeye kuko wahuje amakipe akurikiranye k’urutonde rw’agateganyo rwa Rwanda Premier League.
Kuri Kigali Pelé Stadium Kiyovu Sports Club yari yakiriye Vision FC . Kiyovu Sports Club yagiye gukina uyu mukino ariyo ya nyuma k’urutonde rw’agateganyo rwa Rwanda Premier League aho yarifite amanota 8/39 ikaba yaribanjirijwe na Vision FC yarifite amanota 9/39.
Kiyovu Sports Club yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ive ku mwanya wa nyuma mu gihe Vision FC nayo yashakaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yigire imbere I’ve mu murongo utukura.
Umukino watangiye Ku isaha ya saa cyenda n’iminota itatu (15H03). Ni umukino wari wahawe umusifuzi mpuzamahamanga Ishimwe Claude. Ni umukino warufunguye ku mpande zombi.
ku munota wa 6 Vision FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Omar Nizeyimana.
Nyuma y’icyo gitego abakunzi ba Kiyovu Sports Club batari benshi kuri Stade byarangiye kugira ubwoba bumva ko ikipe yabo igiye kongera gutsindwa. Gusa igitego batsinzwe cyabaye nk’ikibakangura bibuka icyabazanye mu kibuga. Nyuma y’iminota cumi n’umwe gusa(11) , bivuze k’umunota wa 17 Kiyovu Sports Club yahise igombora igitego gitsinzwe na Cedric Mugenzi n’umutwe uzwi nka Ramires ku mupira yarahawe na Djuma .
Kiyovu Sports Club nyuma yo kugombora igitego yakomeje gukina ishaka uko yabona ikindi gitego ari nako Vision FC nayo ishaka uko yabona igitego cya Kabiri .
Nyuma y’iminota 15 Kiyovu Sports Club itsinze igitego cyo kwishyura yahise itsinda igitego cya Kabiri cyiza cyatsinzwe na Mugisha Desire afasha Kiyovu Sports Club kubona igitego cya Kabiri.
Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itatu yinyongera
Vision FC ku munota wa 45+1,winyongera yaje gutsinda igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Rugangazi Prosper umukino ukomeza gukomera ikipe zinganya ibitego 2-2.
Ku munota wa 45+2, Kiyovu Sports Club yaje kuzamukana umupira umukinnyi wa Vision FC witwa Manzi Olivier yitsinda igitego, Kiyovu Sports Club irangiza igice cya mbere ifite ibitego 3-2.
Igice cya Kabiri cyatangiye ubona amakipe yombi yakaniranye cyane nta n’imwe irimo gufungura ngo yatake cyane izamu ry’indi. Kiyovu Sports Club wabonaga yaje iri mu mukino yagiye ihusha uburyo bwinshi ariko utavuga ko bukomeye umukino urangira ari ibitego 3-2.
Kiyovu Sports Club nyuma yo gutsinda yahise igira amanota 11 yegera imbere ku rutonde rwa Shampiyona naho Vision FC yagumye ku manota 9 iri ku mwanya wa nyuma.
Indi mikino yabaye Musanze FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0. Mu gihe Bugesera FC yanganyije na Mukura Victory Sports 0-0.
Undi mukino uteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2024 mu karere ka Rubavu aho Étincelles FC izaba yakiriye Muhazi United FC.
Kiyovu Sports Club izongera kugaruka mu kibuga ikina umukino wa nyuma usoza igice kibanza cya shampiyona,ikazakina tariki 29 Ukuboza 2024 aho izaba yagiye gusura Muhazi United FC .