By Cypridion Habimana
Ni igitaramo cyateguwe na “SHALOM STARS MUSIC AND TRAINING CENTER” isanzwe ifite icyicaro Kabukuba mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera, aho ikora ibikorwa birimo no kwigisha “UMUZIKI” ikanagira Shalom Stars live Band yahize izindi Band zose mu gususurutsa abaturage mu birori bitandukanye.
Umuyobozi mukuru wa “SHALOM STARS MUSIC AND TRAINING CENTER” Bwana Murwanashyaka Jean Damour, yatangarije ikinyamakuru www.pressbox.rw na Pressbox Tv Rwanda, ko ibi bitaramo bibiri by’imbaturamugabo bizabera mu rugunga mu murenge wa Mwogo ahazwi ku izina rya “UBWIZA BWA RUGUNGA” bikazaba ku wa gatanu tariki 20/12/2024 no ku wa gatandatu tariki 21/12/2024, aho byose bizajya bitangira saa kumi z’umugoroba bigasoza saa sita z’ijoro.
Kwinjira ni amafaranga 1000 yonyine ukaryoherwa n’umuziki uyunguruye
Murwanashyaka Jean Damour yagize ati “hari gahunda yo kwishimira ibyagezweho, ibi ni ibitaramo byinjiza abaturage mu minsi mikuru, twifuje rero gususurutsa abaturage, bakamenya ko twinjiye mu minsi mikuru tutakiri muri ya minsi isanzwe”
Uyu muyobozi ariko kandi akomeza ashimangira ko ari n’umwanya mwiza wo guha ikaze abanyeshuli baje mu biruhuko, bityo hakazatangirwamo ubutumwa bwo kwirinda ingeso mbi zirimo “kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge no kwirinda kubicuruza, hamwe n’izindi ngeso mbi zibangamira rubanda”
Shalom Stars live Band muri ibi birori, izasusurutsa abaturage mu njyana zitandukanye, dore ko uretse kuva ikunze gucuranga Igisope mu buryo bw’imbonankubone (Live), inacuranga n’izindi njyana, dore ko yikungahajeho ibicurangisho bijyanye n’igihe kandi bikomeye cyane.
Ifite ubushobozi bwo gucurangira ahantu hatatu hatandukanye icyarimwe, kuko “SHALOM STARS MUSIC AND TRAINING CENTER” inafite ishuli rikomeye ryigisha umuziki, abarisojemo bakajya ku isoko ry’umurimo bihangira imirimo ijyanye no kuririmbi no gucuranga bityo ikaba ikomeje guhiga ayandi ma Bandes mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu irandura ubushomeri.