By Cypridion Habimana
u Rwanda nka
kimwe mubihugu byo muri Afrika kimaze imyaka 20 gishimwa n’amahanga ,kugeza naho bimwe mubihugu biza kukigiraho imiyoborere cyane ishingiye k’ubutabera.
Kuva mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo hakumvikana inkuru ko umugabo witwa Murangira Jean Bosco yafashe uwitwa Twagirayesu Samuel akamukubita kugeza amwishe,benshi banze kubyemera.Uyu Murangira Jean Bosco yabaye umupolisi kugeza ageze k’urwego rwa ofisiye yambara inyenyeri eshatu.Amakuru atugeraho n’uko ubuyobozi bukuru bwa polisi y’igihugu yaje kwirukana Murangira Jean Bosco.Mbere yuko twinjira murupfu rwa Twagirayesu Samuel twagirengo tubereko ,ubu hariho amazina azwi yagiye afungwa kubera gukekwaho ibyaha bitandukanye ,kurenza Murangira Jean Bosco n’amashumi ye bishe Twagirayesu Samuel.Uwa mbere twavuga ni Gen Ibingira Fred wafunzwe igihe hari gums murugo yarenze ku mabwiriza,we yarakiri mukazi atarasezererwa.td Gen Muhire Charles nawe yafunzwe yarenze ku mabwiriza yo muri guma murugo.Ltd Gen Rutatina ubu afunzwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB kuko akekwaho gukubita umuturage wagiye m’urwuli rw’inka ze.N’iki gituma Murangira Jean Bosco n’amashumi ye bishe Twagirayesu Samuel bafungwa? Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rukorera i Muhanga rwahamije Murangira Jean Bosco n’amashumi ye icyaha rubakatira igifungo cy’imyaka cumi n’itanu ariko ntibafungwa.Uko hanzaha bivugwa: Urukiko rukuru rukorera mu karere ka Nyanza ruzaburanisha Murangira Jean Bosco n’amashumi ye,ariyo Ndanyunzwe Suleiman afungiwe muri Gereza ya Muhanga na Rugendo Juvenal watorotse utarigeze agaragara mu iburana ryabereye iMuhanga.Ubwo Ndahimana Floduard se wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati”ndishimye cyane kuko urukiko rwa Muhanga rwahamije Murangira Jean Bosco icyaha cyo kunyicira umwana.Ubu rero Ndahimana Floduard arasabako yakomeza agahabwa ubutabera,ariko urukiko rukaba rwategeka Murangira Jean Bosco kumpa umurambo w’umwana wanjye nkawushyingura.Mugihe habura iminsi mike kugirengo Murangira Jean Bosco n’amashumi ye baburanishwe n’urukiko rukuru benshi bafite amatsiko niba noneho azazana Rugendo Juvenal?abo mu muryango wa Ndanyunzwe Suleiman bategereje ko Murangira Jean Bosco nawe azafatwa agafungwa kuko niwe washoye umwana wabo mubwicanyi.Dutegereze ubutabera
Post Views: 12,657