By Cypridion Habimana
Abanyeshuli, abarwariye mu bitaro, abakozi bo mu biro n’abandi baturage bo mu mujyi wa Bunia bakomeje kwitotombera urusaku rwakomeje kuba akasamutwe haba ku manywa na nijoro muri uyu mujyi wa Bunia, ari nawo murwa mukuru w’Intara ya Ituri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’uyu mujyi bwiyamye abateza uru rusaku nyamara bakomeza kwigomeka.
Icyumvikana mu matwi y’abagenda, abakorera n’abatuye uyu mujyi umunsi ku wundi haba ku manywa na nijoro, ni ukwitotombera urusaku rw’indengakamere, bavuga ko ruterwa n’abanyatubari, utubyiniro, insengro hamwe n’ibikorwa byo kwamamaza ubucuruzi.
Abatuye umujyi wa Bunia bagasaba ubuyobozi gukaza amategeko ahana, kuko uru rusaku rukomeje kwangiza ubuzima bwa bamwe rukanaba inkomyi ku gutuma abaturage bata umutwe.
Ibi biri gutuma n’abanyeshuli biga muri Kaminuza ya Bunia bari kwitegura ibizamini, batakambira ubuyobozi ngo buhoshe uru rusaku.
Inkuru Pressbox.rw icyesha Radio Okapi, ni uko abaturage bamaze kugira uburakari bw’indengakamere kuko urusaku rutari gutuma bashyira umutima ku kazi kabo.
Commandat wa Police na commiseri mukuru wa Police mu mujyi wa Bunia, Abbeli Mwangu; bavuze ko nyuma y’itegeko ryatanzwe na Mayor w’umujyi, ba nyirabayazana w’uru rusaku bagiye guhura n’akaga ko gufatwa n’igipolisi.
Nta gitangaza kirimo kuko n’ubundi imijyi itandukanye yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), usanga yiganjemo akajagali ubuyobozi burebera na cyane ko usanga ahanini abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano baramunzwe na ruswa.