Itsinda ry’abakobwa bato b’Abanyarwanda hamwe n’abandi benshi baturuka muri Afurika bari hagati y’imyaka 18 na 22 bakomeje kujya mu Burusiya babeshywe amahirwe y’akazi na buruse nyuma bakisanga mu nganda zikora indege za drone zifashishwa mu mirwano y’uBurusiya na Ukraine, aho bavuga ko ubuzima bubashaririye kandi batemerewe kugaruka mu bihugu byabo.
Urubuga rwa Telegaramu “Alabuga Start” rwo mu Burusiya, ni rwo rukunze kunyuzwaho aya matangazo ahamagara abakobwa bakiri bato barangije amashuri badafite akazi cyangwa bifuza buruse zo gukomereza amasomo mu Burusiya, Alabuga Start kandi ibabwira ko babafitiye amahirwe akomeye yo kwiga no kubona akazi mu bijyanye n’ubukerarugendo, kwakira abantu, n’indi mirimo ifitanye isano na byo.
Usanga akenshi bahamagara urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane mu bihugu nk’u Rwanda, Uganda, na Kenya n’ibindi byinshi bigera muri 85.
Iyo bahamagawe, binyuze ku matangazo yo ku mbuga nkoranyambaga, telegaramu, basezeranywa inyungu zifatika nk’itike y’indege itishyurwa, umushahara buri kwezi, n’amahirwe yo kubaka ejo hazaza heza, bigatuma barushaho gushidukira aya mahirwe adasanzwe.
Amahirwe yahindutse umutego
Iyo bageze mu gace ka Tatarstan mu Burusiya, mu cyanya cy’inganda cya Alabuga, basanga aho kwiga iby’ubukerarugendo, bahise boherezwa mu nganda zikora drones.
Amakuru avuga ko izi nganda ziteranya indege za drones zikaba ngo zikoreshwa n’u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.
Ikinyamakuru Associated Press (AP), mu bushakashatsi cyakoze kuri iyi nkuru, kigaragaza ko aba bakobwa bahatirwa gukora amasaha menshi batanafite ibikoresho byo kwirinda bihagije, aho usanga bakomeretswa n’ibyuma by’izi ndege.
Mu kiganiro Pressbox yagiranye n’abakobwa b’Abanyarwandakazi ku mahirwe nk’aya twakwita ‘baringa’, bavuze ko byaba biteye impungenge mu gihe benshi bakomeza gushidukira ibyiswe amahirwe batabanje gutekereza no kugisha inama.
Jeanne, umukobwa urangije amashuri yisumbuye wo mu Karere ka Huye, yavuze ko n’ubwo akunda kubona amatangazo ya buruse n’amahirwe yo gukora hanze, abanza gushishoza.
Yagize ati: “Ugomba gushaka amakuru ahagije no gukora ubushakashatsi kuri ayo mahirwe kuko ashobora kuba ari ibinyoma cyangwa uburiganya,”
Agnes, undi mukobwa wo mu Rwanda, avuga ko iyo abonye amatangazo nk’ayo abanza gusuzuma niba ari ukuri.
Nk’uko ubushakashatsi bwa Associated Press, usibye ngo kuba bakora amasaha y’umurengera muri uru ruganda rukora indege za drones ngo banahuriramo n’ibibazo bishyira mu kaga ubuzima bwabo, nk’ibyuka bihumanya binangiza inzira z’ubuhumekero, ibyangiza uruhu cyane cyane mu maso, n’ibindi.
Aho bacumbikirwa ngo haba harinzwe cyane, nta telephone bemerewe kandi ntawashaka gutaha mu gihugu cye ngo abyemererwe.
Mu bijyanye n’imishahara, amasezerano ya Alabuga Start na yo yagaragaye ko yari ikinyoma. Bijejwe ko bazajya bahabwa hafi amadolari 700 buri kwezi, ariko kubera gukatwa amafaranga y’icumbi, kwivuza, no kwiga ururimi rw’ikirusiya bituma uyu umushahara ugera mu ntoki zabo ari intica ntikize.
Ibi byatumye inzozi zabo zo kugera ku bukire no gufasha imiryango yabo basize iwabo zitagerwaho, ayari amahirwe kuri bo ahinduka amatakirangoyi.
Ubuzima aba bakobwa babayeho muri Alabuga bugaragaza cyane imiterere y’ubucakara, bikanagaragaza impamvu yo kubahitamo nk’abakobwa kandi bato, bafatwa nk’abanyantege nke kandi badashobora gufata icyemezo cyo kwigobotora igitutu cy’imiterere y’ako kazi kavunanye.
Abasesenguzi bemeza ko gahunda yo guha aba bakobwa akazi ihuza n’icyifuzo cya guverinoma y’u Burusiya cyo gusimbuza abahungu babo bari mu mirimo yo ku rugamba rw’intambara muri Ukraine.
Agace ka Alabuga kabaye ahantu nyamukuru ku bikorwa byo gukora drones mu Burusiya, aho abakora muri izi nganda bava mu bihugu bya Afurika na Aziya y’Amajyepfo.
Pressbox yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwo mu Rwanda kugira ngo imenye niba hari icyo uru rwego rukora mu gukumira no gufasha abahuye n’iki kibazo. Mu gihe iyi nkuru yashyirwaga ahagaragara, RIB ntiyari yagatanze igisubizo.
Imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yasabye za guverinoma z’Afurika kwinjira muri iki kibazo, zisaba kugira ubushishozi bukomeye mu bikorwa byo gushakisha abakozi b’abanyamahanga no kongera kwita ku mutekano w’abaturage bazo bari mu bindi bihugu.
Kubera ingorane zo guhamagara no gukorera mu nzitane, aba bakobwa ntibashobora kuva mu kigo cya Alabuga batabiherewe uruhushya. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko niba hatabayeho igitutu cya za guverinoma z’ibihugu by’Afurika, aba bakobwa bashobora kuguma muri ubu buretwa.
Iki kibazo kigaragaza imiterere y’ubucakara yihishe inyuma y’amahirwe y’uburezi n’akazi. Ku rubyiruko rw’u Rwanda no ku rwego rwa Afurika, inkunga ya buruse n’akazi hanze bikurura benshi, cyane cyane iyo amahirwe nk’aya ari make iwabo.
Ikibazo cya Alabuga ni isomo ku rubyiruko rw’Afurika ndetse ni ihurizo rigomba gusuzumanwa ubushishozi. Imvugo y’abashakisha aba bakozi ishimangira amasezerano aryoheye amatwi hamwe n’imibereho yo mu Burusiya birenze ku by’ukuri byari byitezwe, ku buryo ubyumvise ashiduka vuba.
Abaharanira uburenganzira bwa Muntu mu mahanga baracyakomeza gusaba ko habaho amategeko ahamye n’umutekano mu bijyane n’amahirwe y’urubyiruko yambukiranya imipaka ku bihugu by’Afurika, bahashya ubushukanyi hakanashakwa ubufasha bwo gusubiza aba bakobwa iwabo amahoro.