Advertise your products Here Better Faster

Football: APR FC itsikiye ku mukino w’ikirarane mu gihe Police FC yongeye Ugusuzugurika muri RPL

Yanditswe na Adam Yannick

Ni mikino itarakiniwe igihe, kubera ko APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurica ya CAF Champions League, mu gihe As kigali FC na Police FC zari zifite abakinnyi berenze babiri mu ikipe y’igihugu y’abakina mu gihugu yakinaga na Djibouti.

Mbere y’uyu mukino buri kipe yifuza kuwutsinda, kuko mu mikino umunani Rutsiro FC imaze gukina imaze gukoreramo amanota umunani ikaba iri ku mwanya wa 10.

APR FC mu mikino ine imaze gukina muri shampiyona y’u Rwanda ifite amanota arindwi (7) gusa. Mu gihe Rutsiro FC yari gutsinda umukino yari kugira amanota 11, naho mu gihe APR FC yari kuwutsinda yari kugira amanota 10.

Amakipe yombi mu gihe yanganya APR FC yagira amanota 8, naho Rutsiro FC yagira amanota 9.

Mu mikino amakipe yombi aheruka gukina, Rutsiro FC ntabwo yahiriwe, kuko yatsinzwe na Police FC ibitego bitatu kuri bibiri. APR FC yo yitwaye neza itsinda ibitego bibiri ku busa bwa Vision FC

Umukino watangiye APR FC ishaka uko yabona igitego ariko amahirwe bagize ntibayabyaza umusaruro. Amakipe yombi yatangiye gukinira hagati,ariko ubona APR FC ishaka gutsinda igitego, gusa amahirwe babonye ntabwo yigeze iyabyaza umusaruro, Rutsiro FC nayo yanyuzagamo igashaka uko yabona igitego ariko ntibyakunda.

Amakipe yombi yakomeje gushaka uko yabona igitego, ariko ntihagira n’imwe yabona igitego.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe ibonye igitego ari 0-0.

Mu gice cya Kabiri

abakinnyi ba Rutsiro bari bagerageje gutungura umuzamu wa APR FC Pavelh umupira arawufata.

Gilbert wa APR FC yagerageje gutungura umuzamu wa Rutsiro Matumele Arnold ariko umupira awukuramo nuko Mumbere Jonas Malikidogo akiza izamu.

Mumbere jonas yakoze akazi gakomeye nyuma yo kwambura umupira Niyomugabo Claude akananirwa gufasha APR kubona igitego cya mbere.

Mamadou Sy wa APR FC yazamuye umupira imbere y’izamu rya Rutsiro FC ariko umupira Uwambajimana leon awukuramo neza.

Umuzamu wa Rutsiro FC Matumele Arnold yakoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo umutwe wa Mamadou SY bahagararanye bonyine.

Ku munota wa 64 Mugiraneza Froduard yarase igitego imbere y’izamu rya Rutsiro FC nyuma y’umupira yari ahawe na Mugisha Gilbert nuko ik APR FC ikomeza kubura igitego. 

Ku munota wa 68 Rutsiro FC yabuze igitego cyari cyabazwe ubwo Mumbele Jonas yacengaga ba myugariro ba APR FC ariko atanze umupira kwa Habimana Yves umupira awuteye n’umutwe umupira ugonga umutambiko ujya hanze.

Ku munota wa 70′ Abakinnyi ba Rutsiro FC bari gusaba penaliti nyuma y’uko Niyigena Clement akoreye ikosa Mumbere Jonas ariko umusifuzi agasanza.

Ku munota was 73 APR FC yakoze impinduka havamo thaddeo Luanga na Mamadou SY, hinjiramo Tuyisenge Arsene na Victor mbaoma.

Ku munota wa 77 Rutsiro FC yabuze igitego ubwo Habimana Yves yari yamaze gucika ba Myugariro ba APR FC asigaranye na Pavelh Nzila ariko umusifuzi avuga ko yaraririye.

Ku munota wa 81′ APR FC yongeye gukora impinduka Ruboneka Jean Bosco aha umwanya Dushimirimana olivier wamamaye nka Muzungu. 

Ku munota wa 88′ Rutsiro FC yabuze igitego ubwo Mugiraneza Froduard atabaye APR FC nyuma y’umupira wari uzamuwe na Mumbele Jonas Malikidogo.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa n’uko umusifuzi yongeraho iminota umunani.

Ku munota wa 90+5′ Umuzamu wa Rutsiro FC Matumele yongeye kurokora ikipea ya Rutsiro nyuma yo kwambura umupira Victor Mbaoma.

Ku munota wa 90+6′ Rutsiro FC yabuze igitego gikomeye cya Yves ariko umupira yari ateye unyura ku ruhande. 

Ku munnoota wa 90+8′ Umuzamu wa Rutsiro FC Matumele yongeye gutabara izamu rye ubwo yafataga umupira wari uzamukanwe na Tuyisenge arsene maze umukino urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Umukino warangiye APR FC inaniwe kubona amanota atatu . Amakipe yombi agabana amanota atatu buri kipe itahana inota rimwe maze APR FC igira amanota umunani (8) mu mikino itanu imaze gukina mu mikino icyenda ikaba isigaranye imikino ine(4). Mu gihe Rutsiro FC yahise igira amanota icyenda (9).

Undi mukino w’ikirarane wahuje As Kigali FC na Police FC.

Uyu mukino waje kurangira As kigali FC itsinze Police FC igitego 1-0. Police FC yongera gutsindwa nyuma y’uko Yaris yatsinzwe na Mukura ku mukino w’umunsi wa 9 .

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.