Yanditswe na Adam Yannick
Kiyovu Sports Club nubwo yahuye n’ibibazo byo kutagura abakinnyi ikomeje gushaka ubushobozi binyuze mu baterankunga.
Tariki 18 Ukwakira 2024 mu nama nyunguranabitekerezo yabereye muri Hotel Galaxy mu Kiyovu. Niho batangaje ko bamaze gusinya amasezerano na Gorilla’s Coffee azamara umwaka umwe ushobora kongerwa, afite agaciro k’ibihumbi 50$ (uyashyize mu manyarwanda ni hafi miliyoni 70 Frw).
Gorillas Coffee ibarizwa muri Rwanda Famers Coffee Company (RFCC) ikaba ikora ikawa aho ibarizwa muri NAEB Gikondo.
Abakunzi ba kiyovu Sports Club bakaba bashishirizwa gukoresha iyo Kawa mu buryo bwo gutera inkunga umuterankunga . Ibi byose birimo gikorwa mu buryo bwo gushaka igisubizo cy’ubushobozi kijyanye no guhemba.
Kiyovu Sports Club ikazajya yambara umuterankunga imbere ku myenda izajya ikinisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025 ahari hasanzwe AZAM.
Nyuma yo gushyiraho umukono ku masezerano Gorillas Coffee yamaze guha Kiyovu Sports Club icyiciro cya mbere cya miliyoni 20 Frw, Kiyovu yagikoresheje mu guhemba abakinnyi ukwezi kwa Nzeri.
Umuyobozi wa Rwanda Fomers Coffee Company (RFCC) akaba ariho Gorillas Coffee Ibarizwa yagize ati:” Twishimiye gukorana na Kiyovu Sports Clubs Umupira n’Ikawa, ni ibintu bibiri bikuznwe mu Rwanda. Binyuze rero mu bufatanye ntabwo tuzashyigikira impano gusa zo mu Rwanda ahubwo tuzarushaho kumenyekanisha ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ku bantu benshi kandi twishimiye ko turi bamwe mu bazabikora.”
Ally Mbarushimana Umuyobozi was Kiyovu Sports Club ushyinzwe imikino n’amarushanwa yagize ati:” Ubufatanye na Gorilla’s Coffee ni Intsinzi ikomeye kuritwe. Ntirarangirira ku kuba ikirango cyabo kigaragara ku mwambaro wacu,ahubwo ni ukwisanisha n’uruganda rukora ibidasanzwe. Dufite amatsiko yo kubona aho ubu bufatanye buzatugeza no kureba ibyo tuzageraho hamwe n’abakinnyi n’abakunzi bacu
Kiyovu ikomeje komeje gushaka ibisubizo by’ibibazo irimo by’abakinnyi,nyuma y’uko FIFA ivuze ko itemerewe kugura abakinnyi,ikaba irimo kuganira n’abakinnyi bayikiniye badafite amakipe kugira ngo bagaruke bafashe ikipe, kulo n’ubwo ikipe itemerewe kugura abakinnyi ariko abakinnyi bayikiniye batagize andi makipe bajyamo bemerewe kuba baza bagakina.
Mubo barimo kuganira harimo Riyad Nordien, kuko kuva yava muri Kiyovu nta yindi kipe arakinira,Mugenzi Cedric bakunze kwita Ramires, Niyonkuru Ramadhan wamamaye nka Boateng, rutahizamu Masengwo Tansele ndetse n’umunyezamu Ishimwe Patrick. Ndetse banandikiye bamwe mu bakinnyi bafite amasezerano ariko bataye akazi ko bagaruka mu kazi.
Ku munsi wa Gatandatu wa Shampiyona, Kiyovu Sports Club izasura Marines FC kuri Stade Umuganda, tariki 20 Ukwakira 2024.