Advertise your products Here Better Faster

Volleyball: APR Women VC na APR VC zegukanye Nyerere Cup

Yanditswe na Adam Yannick

Kuva tariki 10 Ukwakira 2024 kugeza tariki 14 Ukwakira 2024 muri gihugu cya Tanzaniya haberaga irushyanwa ryitiriwe Perezida wacyo Nyerere ariryo Nyerere Cup.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo muri Tanzaniya ariyo Tanzania Prisons(mu bagabo n’abagore), Strar Girls,Chui, Serengeti, Arusha Shampions, TAA,yateguye irushanwa na APR (Abagabo n’abagore) yo mu Rwanda na Rukinzo na BUN zo mu Burundi na Administration Police ya Kenya.

Mu bagore amakipe yari yitabiriye yari ane ariyo APR,Strar Girl, Tanzania Prisons na Chui. Yo yahereye muri 1/2 mu gihe mu bagabo bahereye muri 1/4.

Mu bagabo bahereye muri 1/4

Muri 1/2 APR WVC yatsinze amaseti atatu k’ubusa (25-15,25-21 na 25-11) ihita igera ku mukino wa Nyuma aho yahuye na Tanzania Prisons.

Ku mukino wa Nyuma APR WVC yatsinze Tanzania Prisons amaseti atatu k’ubusa (25-20,25-23 na 25-21) ihita yegukana igikombe cya Nyerere Cup.

Mu Bagabo APR VC nayo yageze ku mukino was nyuma aho yahuye na Rukinzo yo mu Burundi. Umukino warangiye APR VC itsinze Rukinzo VC amaseti 3-1

Umutoza wa APR WVC Piter Kamasa akaba yabaye umutoza mwiza w’irushanwa.

APR zombi zikaba zitwaye neza aho zigomba kugaruka mu Rwanda, zigatangira Shampiyona iteganyijijwe gutangira Tariki 18 Ukwakira 2024

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.