Yanditswe na Adam Yannick
Kuva tariki 10 Ukwakira 2024 kugeza tariki 16 Ukwakira 2024 hari kuba imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’afurika kizabera muri Marocco 2025.
Tariki 11 Ukwakira 2024,Amavubi yari yasuye Bénin mu mukino wo ku munsi wa gatatu wo mu itsinda D ukaba wabereye kuri Stade ya Felix Houphouet Boigny muri Côte d’ivoire saa kumi n’ebyiri (18H00).
Kubera ko Bénin idafite Stade yemerewe kwakira imikino y’afurika itegurwa na CAF ndetse na FIFA
Amavubi, yatangiye umukino Ubona ifite inyota yo gushaka igitego,ndetse yabonye uburyo kuri kufura nziza yari iturutse ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert ariko itewe na Bizimana Djihad nyuma yo gukorezwaho na Muhire Kevin birangira umupira ukubise umukinnyi wa Benin.
Ku munota wa 7 Benin yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Steve Mounie akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe na Jooel Dossou. Ku makosa yakoze n’umuzamu w’amavubi Fiacre kuko umupira wanyumze imbere ye ntiyagira icyo awukuraho kandi yashoboraga kuwufata.
Nyuma yo gutsindwa igitego, abasore b’Amavubi batangiye gukora amakosa ya hato na hato ndetse binashoboka ko Benin yayabyazamo umusaruro igatsinda igitego cya 2.
Amavubi, yakomeje kugerageza gukina ngo irebe uko yashaka igitego gusa kuba umupira wagera imbere y’izamu bikaba ingorane.
Ku munota wa 36 Amavubi yakoze impinduka mu kibuga havamo Manzi Thierry wari ugize ikibazo cy’imvune asimburwa na Niyigena Clement.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira Benin yari ibonye igitego cya kabiri habura gato ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Steve Mounie ariko birangira Ntwari Fiacre atabaye ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.
Igice cya mbere cyarangiye Bénin iyoboye n’ igitego 1-0.
Mu gice cya Kabiri
Igice cya kabiri cyatangiye Umutoza w’amavubi Frank akora impinduka mu kibuga havamo Nshuti Innocent hajyamo Mbonyumwami Taiba.
Amavubi yongeye gukora impinduka mu kibuga ku munota wa 57 aho Samuel Gueulette yasimbuye Kwizera Jojea wari wagize ikibazo cy’imvune.
Ku munota wa 67 Amavubi yahushije igitego ku ishoti riremereye ryarekuwe na Samuel Gueulette ariko rinyura impande y’izamu.
Nyuma y’amasegonda macye cyane Bénin yahise itsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Andreas Hountondji.
Abakinnyi b’Amavubi, bakomeje gukora amakosa cyane cyane ashingiye ku bwugarizi maze ku munota wa 70 Bénin itsinda igitego cya 3 gitsinzwe na Hassane Mourane.
Umutoza w’Amavubi,Frank yakomeje gukora impinduka mu kibuga akuramo Muhire Kevin na Bizimana Djihad ashyiramo Rubanguka Steven na Niyibizi Ramadhan ngo arebe ko haboneka igitego cy’impozamarira ariko birangira byanze Bénin yegukana intsinzi y’ibitego 3-0.
Imibare yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2025 ku mavubi isa nk’aho igoye kugeza ubu kuko mu itsinda D iherereyemo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 2/9 mu mikino itatu ibanza ikaba inganya na Libya iri ku mwanya wa nyuma.
Amavubi azasubira mu kibuga akina na Bénin mu mukino wo kwishyura tariki ya 15 z’uku kwezi kuri Stade Amahoro n’ubundi muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.