Advertise your products Here Better Faster

Basketball: REG WBBC ikomeje kwiyongerera amahirwe yo kwegukana BetPawa Playoffs 2024

REG W BBC yangeye kwiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona BetPawa Playoffs 2024 mu bari n’abategarugori nyuma yo gutsinda APR W BBC mu mukino wa gatatu wa nyuma wa kamarampaka, BetPawa Playoffs 2024.

Tariki 9 Ukwakira 2024 nibwo muri Petit Stade i Remera haberaga umukino wa gatatu wa nyuma wa Kamarampaka BetPawa Playoffs2024 mu Bagore.

Uyu mukino wabaye nyuma y’imikino ibiri ibanza yari yatsinzwe na REG WBBC.

Uyu mukino APR WBBC yasabwaga kuwutsinda kugira ngo nayo yegere REG WBBC nyuma yo kuyitsinda imikino o ibiri ibanza mu gihe REG WBBC nayo yaje ishaka gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze amahirwe yo gutwara igikombe ku nshuro yayo ya mbere iterwa inkunga na Betpawa Rwanda.

Umukino watangiye REG WBBC iri hejuru cyane. Kuko agace ka mbere karangiye ikayoboye n’àmanota 24-13

Mu gace ka kabiri, APR WBBC yavuye inyuma itsinda amanota 24 kuri 17 ya REG W BBC bituma amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 41 ya REG W BBC ku manota 37 ya APR W BBC.

Mu gace ka gatatu k’umukino, REG W BBC yatsinze amanota 19 mu gihe APR W BBC yatsinzemo amanota 13, byatumye REG W BBC ikomeza kuyobora umukino n’amanota 60 kuri 50 ya APR W BBC.

Ibi niko byaje gukomeza mu gace ka kane, REG W BBC itsinda amanota 22 naho APR W BBC itsinda amanota 16, umukino muri rusange urangira REG W BBC yegukanye intsinzi n’amanota 82 kuri 66 ya APR W BBC.

Uking Kristina Morgan ukinira REG W BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 21 ndetse yabashije gukora double-double muri uyu mukino kuko yakoze na rebounds 15.

Umukino wa kane wa nyuma uzaba tariki 11 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera i saa moya z’ijoro.

REG W BBC niramuka itsinze uyu mukino izahita yegukana igikombe cya Shampiyona iterwa inkunga na BetPawa kuko izaba itsinze imikino ine muri irindwi iba iteganyijwe.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.