Advertise your products Here Better Faster

Rwamagana: Basabwe kwirinda ibyorezo bya MPOX na Muburg

Yanditswe na Ndabateze Jean Bosco.

Kuri uyu wa 08/10/2024 mu Mirenge y’Akarere hateraniye inteko rusange z’abaturage. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gishari mu nteko rusange z’abaturage zateraniye mu Kagari ka Ruhunda ahanatangirijwe ubukangurambaga bw’Umushinga #STRONG ugamije kwita ku mirire y’ingimbi n’abangavu.

Muri uyu mushinga #STRONG ingimbi n’abangavu bagirwa inama yo kunoza imirire kugira ngo batazahura n’ibibazo byo kubura amaraso n’ababifite bagahabwa inyunganiramirire, bategurwa kuba ababyeyi batazabyara abana bagwingiye cyangwa bafite ibibazo bakomora ku mirire mibi y’ababyeyi.

Abaturage bakanguriwe kwirinda ibyorezo bya Mpox na Marburg basabwa gukumira ingaruka z’ibiza, kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza n’ababyeyi basabwa kwita ku burere n’uburezi bw’abana kandi abana bose bagomba kuba bari kwishuri bakajyanwayo.

Muri izi nteko Abaturage bagize umwanya wo kugeza ku bayobozi ibyifuzo n’ibibazo bafite bafatanya kubikemura. #UmuturageKuIsonga

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.