Yanditswe na Ndabateze Jean Bosco.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere Ikipe y’Igihugu Amavubi yerekeje muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 uteganyijwe ku wa 11 Ukwakira 2024.
U Rwanda ruzakira umukino w’Umunsi wa Kane ku wa 15 Ukwakira, kuri Stade Amahoro.
Ubwo ibihugu byombi byaherukaga guhura muri Kamena, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Bénin yatsindiye u Rwanda igitego 1-0 muri Côte d’Ivoire.
Post Views: 6,880