Advertise your products Here Better Faster

Rwanda Premier League : Étincelles FC ihagamye APR FC mu gihe Kiyovu Sports Club yongeye gutsindwa

Yanditswe na Adam Yannick

Tariki 29 Nzeri 2024 nibwo hakinwaga imikino isoza umunsi wa gatanu wa Rwanda Premier League 2024-2025 hakaba hari hateganyijwe imikino itatu aho imikino ibiri yari kubera mu Mugi wa Kigali naho undi ukabera mu Karere ka Rubavu.

Umukino twavuga ko wari umukino w’umunsi muriyo mikino ni umukino wabereye mu Karere ka Rubavu hagati ya Étincelles FC na APR FC.

Etincelles FC nyuma yo kwanga gukora imyitozo ikaza kuyikora habura iminsi ibiri gusa ngo umukino ube nyuma y’uko ubuyobozi bwa Karere ndetse n’ubw’ikipe buganiriye n’abakinnyi bakemera kugaruka mu myitozo nyuma y’uko bari banze kuyikora bihagazeho imbere ya APR FC yasabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino wayo wa mbere muri Rwanda Premier League

Uyu mukino wari witabiriwe n’abakunzo benshi ndetse n’abakunzi ba APR FC bari bagiye mu karere ka Rubavu kureba uko ikioe yabo itangira Shampiyona y”u Rwanda 2024-2025. Ni umukino watangiye isaha saa cyenda (15H00), Étincelles FC yatangiye umukino isatira cyane, ikoresha imbaraga mu kurema uburyo bwo gufungura amazamu ya APR FC.

Ku munota wa 18, umukinnyi Amani Rutayisire yahinduye umupira ugera kuri Mukata Justin Kakule, ariko ishoti rye ryanyuze gato ku ruhande rw’izamu, ari naho APR

Mu minota ya mbere, ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntibyaboroheye guhuza imikinire yabo, aho abakinnyi batamaranaga umupira igihe kirekire. Ku munota wa 24, Yussif Seidu Dauda yageragezaga

Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka zashoboraga guhindura umukino, aho umutoza yanahaye icyizere abakinnyi bashya nka Richmond Lamptey, Tuyisenge Arsene, na Bacca nyuma yo kudakoreshwa muri champion League yongeye gukoreshwa muri shampiyona,gusa n’ubwo iyi kipe yaje isatira cyane,ariko ntacyo byatanze kuko ab’inyuma ba Étincelles FC yakomeje kwihagararaho kugeza umukino urangiye.

Umusifizi yongeyeho iminota itanu yinyongera,n’ubwo bakinnye iminota icyenda aho kuba itanu ariko nayo ntacyo yatanze umukino warangiye amakipe anganyije 0-0.

INDI MIKINO IBIRI YABEREYE MU MUGI WA KIGALI

Kiyovu Sports Club yari yakiriye Amagaju FC, ni umukino watangiye ku isaha ya saa sita n’igice (12H30) Kubera ko hagombaga kubera imikino ibiri kandi amatara ya Stade ata4atangira gukoreshwa .

Urucaca rukaba rukomeje guhura n’ikibazo gikomeye nyuma yo kugura abakinnyi ariko kugeza ubu bakaba batemerewe kuba bakina,kubera ko FIFA yabahannye kutandikisha abakinnyi ariko ikaba yari yabahaye ibarwa ivuga ko bemerewe gukina nyuma yo kwishyura aamdeni bari bafitiye abakinnyi bari barabareze.

Nyuma yo gutangira Shampiyona bitwara neza batsinda umùkino wa Mbere, nyuma y’u mukino niho byangoye kugaragara ko ifite ikbazo gikomeye cy’abakinnyi. Ubwo yari yakitoye Amagaju FC,yatangiye ikina neza,ariko Amagaju ubona ko Ari hejuru cyane.

Ku munota was 20 nibwo amagaju FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Kiza k’uburangare bw’abinyuma ba Kiyovu sports Club.

Nyuma y’iminota 14 ab’inyuma ba Kiyovu Sports Club bongeye gukora amakosa na none Kiza abatsinda igitego cya kabiri. Nyuma y’icyo gitego nta kindi gitego cyabonetse mu minota yarisigaye y’igice cya Mbere.

Igice cya Mbere cyarangiye Amagaju FC atsinze ibitego 2-0.

Mu gice cya Kabiri

Igice cya kabiri, Kiyovu Sports Club yatangiranye impinduka,zitagi2e icyo zitanga, Amagaju FC nayo yakomeje gushaka uko yabona ibindi bitego,ariko amahirwe babonaga ntibayabyaze ulusaruto, ndetse Kiyovu Sports Club nayo yanyuzagamo igashaka uko yagombora igitego ariko amahirwe babonaga ntibayabyaze umusaruro. Imonota 90 yarangiye nta kindi gitego kiblnetse ,maze Kiyovu Sports Club yongera gutsinda ulukino wa gatatu yikurikiranya,aho kugeza ubu iri kublwanya wa 14.

Nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports club na Amagaju FC hahise hakurikiraho umukino wa Vision FC na Police FC. Uyu mukino watangiranye imbaraga Ku mpande zombi,gusa buri kipe amahitwe yabonye ntiyayabyaza umusaruro.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0.

Ku munota wa 30 imvura yaguye,ariko ntiyabuza umukino gukomeza,barakina kugeza igice cya mbere kirangiye.

Bagiye k’uruhuka imvura yakomeje kugwa bituma umukino udakomeza. Biteganyijwe ko umukino uzakomeza Tariki 30 Nzeri 2024 nk’uko amategeko abiteganya ko iyo umukino utarangiye kubera impamvu usubukurwa mu gihe cy’amasaha 24.

UKO UMUNSI WA GATANU WARANGIYE MURI RWANDA PREMIER LEAGUE

Tariki 27 Nzeri 2024

Bugesera FC 0-0 Gasogi United FC

Gorilla FC 3-1 Mukura VS&L

Tariki 28 Nzeri 2024

Rutsiro FC 0-1 Rayon Sports FC

Musanze FC 1-1 Marine FC

Muhazi United FC 1-2 As Kigali FC

Tariki 29 Nzeri 2024

kiyovu Sports club 0-2 Amagaju FC

Etincelles FC 0-0 APR FC

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.