Advertise your products Here Better Faster

Kirehe: “Abakozi barindwi beguriye rimwe Mayor Bruno ahakana ko begujwe”

By Cypridion Habimana

Abakozi beguye ni abari abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali barindwi(7), bose beguriye umunsi umwe ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki 24 Nzeli 2024.

Amakuru ikinyamakuru pressbox cyahawe n’uw’utifuje ko umwirondoro we utangazwa ku mpamvu yita ko ar’iz’umutekano we, yavuze ko aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali bateguye ku cyemezo cyabo ahubwo bategetswe kwegura.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno aganira n’ikinyamakuru pressbox kuri uyu wa kane tariki 26 Nzeli 2024, yavuze ko beguye ku mpamvu zabo bwite, nyuma yo kubona ko hari inshingano batujuje.

Mayor Bruno yagize ati “icya mbere umuyobozi aba agomba gukora mobilizasiyo mu baturage no kubakemurira ibibazo, hari rero bamwe bahisemo kwegura kugira ngo bajye kwikorera ibindi, ni uburenganzira bwabo rero mu gihe basabye kuva mu nshingano kuko babonye ko izo nshingano batashoboye kuzuzuza”

Rangira Bruno umuyobozi w’Akarere ka Kirehe (Photo Archives)

Umunyamakuru wa pressbox amubajije ku bijyanye no kuba beguriye umunsi umwe, no kuba hari abavuga ko babitegetswe ; Mayor Rangira Bruno yasubije ati “nubwo beguriye umunsi umwe nta bwo bazanye ubwegure bwabo ku isaha imwe, buri umwe yafashe umwanzuro ku giti cye, kandi ntawegujwe ”

Aha abayobozi bahabwa Moto zo gukoresha mu kazi none bamwe beguye(Photo Archives)

Nubwo uyu muyobozi avuga ko aba bayobozi beguye ku cyemezo cyabo, ngo ubuyobozi ntibuzihanganira umuyobozi witwara nabi afata nabi abaturage kandi atanabakemurira ibibazo, kandi nibijya biba ngombwa hari n’abazajya bajyanwa mu mategeko.

Ku bwa Mayor Rangira nta muyobozi ukwiye gukora akazi igice “akazi gasaba ubwitange umuntu akakuzuza byuzuye, ariko mu gihe utari tayali aho gukomeza ukica ufata icyemezo ukajya gukora ibindi, n’abaturage nabo tubasaba gukomeza kuduha amakuru kuhagenda hagaragara amakosa, ariko nabo bakuzuza inshingano zabo n’abaturage beza”

Bamwe mu baturage bafite abanyamabanga Nshingwabikorwa beguye, ntibacira akari urutega abayobozi beguye kuko ngo bitwaraga nabi imbere y’abaturage, birimo nko kudatanga service nziza bishingiye kuri ruswa.

Urugero nko muri gahunda ya GIRINKA MUNYARWANDA, hamwe no kuba abaturage babahaga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ngo bayabishyurira bakayikoreshereza ibyabo.

Umuturage wo mu murenge wa Kigarama, agira ati “gitifu w’akagali yandiriye amafaranga ya Mutuel ambeshya ko ayanyishyurira, wamuha amafaranga ngo akwishyurire Mutuele ntayatange, ntiyanahaga umwanya abaturage yakuvugishaga ari kwatsa moto ntacyo yavuganaga n’umuturage bose baramuzi”

Undi nawe wo mu murenge wa Gahara agira ati “ku kazi yaziraga igihe ashakiye wamubaza ikibazo akagusubiza ibitajyanye, ukabona aje saa tanu saa saba kandi ubwo abantu bahiriwe, yari amabara yakoraga nta kindi nyine”

Ukwegurira icyarimwe ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze biganjemo abo ku rwego rw’utugali byakunze kubaho mu turere dutandukanye; aho wasanganga nk’abagera kuri mirongo irindwi(70) begurira rimwe ku munsi umwe mu karere kamwe.

Ntibyari biherutse kubaho muri iyi myaka itatu ishize ko abayobozi begura mu kivunjye, kuko byaherukaga mu karere ka Bugesera aho hari abo ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko beguye ku bushake ngo bitewe n’umusaruro mucye, bamwe bagatanga ikirego ko bari bafite amanota meza ahubwo begujwe abatanze ikirego bagasubizwa mu mirimo.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.