By Cypridion Habimana
Ubwo umucamanza yinjiraga mu cyumba cy’urukiko aje gusoma imanza nshinjabyaha, benshi bari bategereje kumva uko asoma urwa Murangira Jean Bosco n’amashumi ye bakubise Twagirayesu Samuel bakamwica.
Umusaza Ndahimana Floduard se wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel, bamaze gusoma urubanza rw’abishe umwana we bagahanywa icyaha yagize ati “Imana irandenganuye kuko Murangira Jean Bosco yanyiciye umwana aransuzugura”
Imyaka cumi n’itanu niyo y’igifungo cyakatiwe Murangira Jean Bosco n’amashumi ye.
Iburana ubwo ryaberaga mu ruhame mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga benshi bumvise uko Murangira Jean Bosco n’ishumi ye Ndanyunzwe Sulieman baburanye, bose babonye ko amaraso y’inzirakarengane azabasama.
Dr Faustin Nteziryayo President w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda (Photo Archives)
Nibande bishe Twagirayesu Samuel?
Igitero cyagabwe kuri Twagirayesu Samuel cyarimo Rugendo Juvenal hamwe na Ndanyunzwe Sulieman. Aba bicanyi bamaze kumufata bamufungiraniye mu bwiherero.Ubwo batangiraga igikorwa cy’ubuhotozi ni nabwo Murangira Jean Bosco yahageze nawe arakubita kugeza bamurembeje.
Murangira Jean Bosco yakoze amakosa menshi, none ahamwe n’amaraso ya Twagirayesu Samuel.
Umuryango wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel washimye ko uhawe ubutabera mu gihe Murangira Jean Bosco n’amashumi ye bahoraga baberekako ntacyo babakoraho.