Advertise your products Here Better Faster

Football: Urugendo rwa APR FC muri Champions League rwarangiriye mu Misiri

Yanditswe na Adam Yannick

Tariki 21 Nzeri 2024 nibwo APR FC yakinaga umukino wo kwishyura muri CAF Champions League waberaga mu gihugu cya Misiri aho yari yakiriwe na Pyramids FC.

Umukino ubanza wari wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali, amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

APR FC yatangiye neza umukino ubona ko ishaka gutsinda igitego mu minota ya mbere.

Nti byatinze kuko ku munota wa 10 w’umukino wonyine, umupira wavuye kwa Taddeo Lwanga, Ruboneka yawuhaye Gilbert Byiringiro nawe awushyira mu rubuga rw’amahina ubwugarizi bwa Pyramids FC buwutereka kwa Dauda awushyira mu izamu.

Abakunzi ba APR FC Aho bari bari batangiye kwishima batekereza ko ikipe yabo igiye gukora amateka yo kujya mu matsa CAF Champions League ku nshuro ya mbere.

APR FC nyuma yo gutsinda igitego cya mbere yablnaga ko bishoboka ko yabona n’ikindi gitego, kuko ku munota wa 28 yahushije igitego ubwo Mugisha Gilbert yahaga umupira Niyomugabo Claude, awushyira mu rubuga rw’amahina rwarimo Mamadou Sy awuteye n’umutwe uca gato y’izamu rya El Shenawy.

Nyuma yo guhusha icyo gitego tegouva kuri Pyramids FC yahise nayo igaruka mu mukino itangira gusatira ishaka uko yagombora igitego. ku munota wa 45 w’umukino ubwo ku kazi gakomeye ka Ramadhan Sobhi, Chibi Mouhamed wari watsinze APR FC umwaka ushize, yongeye guhindukiza Pavel Ndzila maze yishyurira ikipe ye.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri,

Pyramids FC yakomeje gushaka uko yabona igitego Cya kabiri kugira ngo ntibisabe ko bajya gutera Penalite kuko banganyaga ibitego 2-2 mu mikino yombi.

Ku munota wa 61 w’umukino Pyramids FC yatsinze igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Lakay ariko umusifuzi wo ku ruhande akavuga ko yari yaraririye.Nyuma y’iminota itanu gusa Fiston Mayele yatsinze igitego cya kabiri,noneho biba bibi kuri APR FC yari yatangiye neza. Nyuma yo gutsindwa igitego cya Kabiri.

Nyuma y’uko Pyramids FC yarimaze kubona igitego cya kabiri, yarimaze kwizera kugera mu matsinda,mu gihe APR FC yasabwaga gutsinda igitego cya kabiri kugira ngo kugira ngo ibone itike yo kujya mu matsinda.

Pyramids FC nayo yakomeje gushaka uko yabona ikindi gitego, kuko umwaka ushyize muri CAF Champions League Pyramids FC yatsinze APR FC ibitego 6-1 mu mukino ibiri yari yabahuje.

Pyramids FC yaje kubona penaliti ku munota wa kabiri w’inyongera ku ikosa ryakozwe na Byiringiro Gilbert maze Karim Hafez ayinjiza neza iba ibonye igitego cya Gatatu. Umukino warangiye APR FC itsinzwe ibitego 3-1.Ubwo umukino waganaga ku musozo ikipe ya Pyramids FC yaje kubona penaliti ku munota wa kabiri w’inyongera ku ikosa ryakozwe na Byiringiro Gilbert maze Karim Hafez ayinjiza neza iba ibonye igitego cya Gatatu. Umukino warangiye APR FC itsinzwe ibitego 3-1.

APR FC yahise isezererwa muri CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino Ibiri.

Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League ikaba igomba kugaruka mu Rwanda aho i gukomeza imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere aho itarakina umukino n’umwe mu gihe izindi zimaze gukina imikino ine.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.