Advertise your products Here Better Faster

Football: Rayon Sports FC na Musanze FC zitwaye neza ku munsi wa 4 wa Rwanda Premier League.

Yanditswe na Adam Yannick

Tariki 21 Nzeri 2024 nibwo Shampiyona y’u Rwanda Rwanda Premier League yakomeza ku munsi wayo wa Kane,ahakinwaga imikino itandukanye ku bibuga bitandukanye.

Umukino twavuga ko wari umukino w’umunsi ni umukino wagombaga guhuza Gasogi United FC na Rayon Sports FC ni umukino wagombaga kubera kuri Stade

Ni umukino wari wavuzweho amagambo menshi cyane mbere y’uko uba,haba k’uruhande rwa Gasogi ndetse no k’uruhande rwa Rayon . Umunyarwanda niwe waciye umugani ngo iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa. Nyuma y’amagambo yavuzwe ku mpande zombi mbere y’umukino,umunsi warageze uraba.

Ni umukino watangiye Ku isaha ya saa moya(19H00) ni umukino wanyuraga kuri Magic Sports Shene ibineja kuri Dekoderi ya StartTimes ndetse no kuri Applications yayo.

Ni umukino wari witezwe n’abakunzi benshi ba Ruhago baba abakunda Rayon Sports FC na Gasogi United FC ndetse n’abakunzi ba Sports muri rusange bitewe n’amagambo yari yavuzwe ku mpande zombi. Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ndetse wihuta, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi, mu minota 15 ya mbere Rayon Sports FC yari imaze kubona amahirwe 3 harimo n’aya Charles Baale ariko umunyezamu Dauda ababera ibamba.

Gasogi United FC ku munota wa 5 iba yafunguye amazamu ku mupira Abdoul Aziz Harerimana yahinduye imbere y’izamu, Khadim Ndiaye ananirwa kuwufata ngo awukomeze ariko Kabanda Serge na we kuwushyira mu rushundura biranga.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego, arema amahirwe atandukanye ariko kuyabyaza umusaruro biranga. Igice cya mbere cyarangiye nta kioe ishoboye kubona igitego Ari 0-0.

Mu gice cya Kabiri

Rayon Sports FC yatangiye ishaka igitego,ndetse nyuma y’iminota itanu bivuze ku munota wa 50 w’umukino muri rusangegusa ihita ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Charles Baale Nyuma y’uko mu gice cya mbere yaribyahushuje uburyo bwinshi bw’igitego ahita yiyunga n’abakunzi ba Rayon Sports FC.

Gasogi United FC yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 66 yahawe Muhindo Collin. Umukino warangiye ari 1-0.

Uko indi mikino y’umunsi wa 4 yarangiye

AS Kigali 0-0 Rutsiro FC

Amagaju 0-3 Musanze FC

Bugesera FC 1-1 Etincelles FC

Ku Cyumweru Tariki 22 Nzeri 2024

Gorilla FC vs Marines FC

Mukura VS vs Vision FC

Ku wa Mbere Tariki 23 Nzeri 2024

Police FC vs Muhazi United FC

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.