Advertise your products Here Better Faster

Harasabwa iki ngo abanditsi b’ibibitabo mu Rwanda babigeze ku isoko mpuzamahanga?

Yanditswe na Olivier Dusengimana.

Abanditsi n’abashakashatsi bo mu Rwanda basabwe kwagura imikoranire yabo no gufatanya n’impuguke mpuzamahanga kugira ngo bashyire ibihangano byabo ku masoko mpuzamahanga.

Urwego rw’ubwanditsi mu Rwanda ruracyahura n’ibibazo bikomeye byo gusohora ibitabo mu zindi ndimi no kubigeza ku masoko, bikaba bigorana ko ibitabo by’abanditsi b’Abanyarwanda bigera ku basomyi benshi bo mu mahanga. 

Byagarutsweho mu kiganiro cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2024, aho Agnès Debiage, Impuguke mu by’ubwanditsi ukomoka mu Bufaransa muri ADCF Africa, yagiranye n’abanditsi, byateguwe na Fondation TESI, umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere umuco wo gusoma.

Icyo kiganiro, cyiswe “Gushyira ibitabo by’Abanyarwanda ku isoko mpuzamahanga,” cyabaye urubuga rw’aho abanditsi bo mu Rwanda baganiriye na Agnès ku buryo bwo kurenga imbogamizi z’ubwanditsi mpuzamahanga. 

Kimwe mu bibazo byibanzweho cyane ni ubushobozi buke bwo guhindura ibitabo mu zindi ndimi. Jean de Dieu Nsanzabera, umusizi, umwanditsi n’umushakashatsi wamenyekanye, ufite ibitabo 144, yagaragaje impungenge ku bushobozi buke bwo guhindura ibitabo by’Abanyarwanda mu ndimi mpuzamahanga nka Igifaransa, Icyongereza, Icyarabu ndetse n’Igiswahili.

Yagize ati: “Inganda z’ibitabo mu Rwanda ziracyari nshya kuko zabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. N’ubwo hari intambwe yatewe mu gutunganya ibihangano, gushushanya no gusohora ibitabo, guhindura no kubigeza ku masoko mpuzamahanga biracyari ikibazo gikomeye.” 

Yongeyeho ko n’ubwo hari ibitabo birenga 90,000 byanditswe n’Abanyarwanda mu Kinyarwanda, hake muri byo ni byo byahinduwe ku buryo bigera ku basomyi bo mu mahanga, aho ibitabo byinshi byahinduwe bigarukira mu rwego rw’uburezi. Yasabye ubufasha bwa Leta n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo ibyo bitabo bihindurwe bityo bigere ku basomyi b’isi yose.

Umuyobozi Mukuru wa Fondation TESI, Mutesi Gasana, yagaragaje ko ari ngombwa kwirinda icyuho mu rwego rwo guhindura ibitabo no kunoza uburyo byagera ku masoko mpuzamahanga. 

Yagize ati: “Iyi nama twagiranye na Agnès ifite agaciro gakomeye. Abanditsi benshi bo mu Rwanda bafite imbogamizi zo kubona abashobora guhindura ibitabo ndetse no gusobanukirwa amasoko bashobora kugeraho n’ibihangano byabo. Intego yacu ni ugushyigikira iterambere ry’ibyo abanditsi bacu bakora”

Yabwiye abanditsi ko ari ngombwa gukorana n’abasobanuzi b’inzobere kugira ngo ibihangano byabo bizajye bigumana umuco n’ibyo byigisha. 

Ati: “Ni ingenzi cyane gukorana bya hafi n’abasemuzi kugira ngo ibihangano bikomeze kumvikana neza mu rwego mpuzamahanga.” 

Ku ruhande rwe nk’impuguke, Agnès Debiage, yagaragaje akamaro ko gusoma mu kwiyungura ubwenge bwite n’ubwa sosiyete muri rusange. 

Ati: “Gusoma gufungura amarembo y’amahirwe menshi. Ni igitangaza kandi kigenewe buri wese. Iyo ababyeyi bashishikariza abana gusoma, bifasha mu kongera ubumenyi bwabo bw’amarangamutima.”

Agnès kandi yagaragaje impungenge ku bibazo byo kuba ibitabo by’Abanyarwanda bitagaragara cyane ku isoko mpuzamahanga. 

Yashishikarije abanditsi n’abashakashatsi bo mu Rwanda kwagura imikoranire yabo n’impuguke zo hirya no hino ku Isi hose no gusangiza abandi ubunararibonye bwabo kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’imiterere y’isoko mpuzamahanga ry’ibitabo. Ati: “Ikibazo cy’ubuhinduzi si icy’u Rwanda gusa; ni ikibazo cyugarije Afurika yose. Abanditsi bagomba guhura n’impuguke, zishoboye bashobora kubafasha kwinjira ku isoko mpuzamahanga.”

Mu gihe urwego rw’ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda bukomeje gutera imbere, kongera ubushobozi bwo guhindura ibitabo no kwagura uburyo byagera ku masoko mpuzamahanga bizaba ari intambwe y’ingenzi kugira ngo inkuru z’Abanyarwanda zigere ku basomyi bo mu bihugu by’amahanga.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.