Advertise your products Here Better Faster

Football : CAF Champions League Fiston Mayele abujije ibyishimo abakunzi ba APR FC

Tariki 14 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro APR FC yari yakiriye Pryamids FC mu mukino Ubanza wo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

Mbere y’uko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo kwibuka

Nyuma w’uwo munota ku isaha ya saa kumi n’ebyiri (18H00) umukino wahise utangira,abatoza ku mpande zombi bari babanjemo 11 beza babo.

Umutoza wa APR FC akaba nta mpinduka yakoze kubakinnyi yari yakoresheje asezerera Azam FC.

Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif, Mahamadou Lamine Bah, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy

Mu minota 15 ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi akinira mu kibuga agerageza kurema uburyo bw’ibitego ariko nta bufatika bwabonetsemo.

Ku munota wa 17, Karim Hafez yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Pavelh Ndzila kuwufata ngo awugumane biranga, gusa habuze umukinnyi wa Pyramids FC ushyira mu izamu.Guhera ku munota wa 20, kugeza igice cya mbere kirangiye APR FC yakiniye mu gice cya Pyramids FC cyane ishaka uko igice cya mbere cyarangira ibonye igitego. Nko ku munota wa 22 Ruboneka yagerageje gushaka gutungura umuzamu wa Pyramids FC Ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ahmed awukuramo. APR FC ni nako yabonaga koruneri ariko zitagize icyo zitanga.

Ku munota wa 36, Seidu Dauda yateye ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.

Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri

APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse iza no kukibona ku munota wa 50 cyitsinzwe n’umukinnyi wa Pyramids FC, ku mupira warutewe na Mamadou sy wa APR FC,nyuma y’icyo gitego abakunzi ba APR FC batangiye kwishimira iyo ntsinzi.

Ku munota wa 63, Mugisha Gilbert yacomekewe umupira mwiza ariko ateye mu izamu unyura hejuru.

Ku munota wa 64, APR FC yakoze impinduka za mbere, Taddeo Lwanga wari witwaye neza yasimbuwe na Aliou Souane.

Ku munota wa 75, APR FC yakoze impinduka za kabiri, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah bavuyemo hinjiramo Victor Mbaoma na Richmond Lamptey.

Nyuma y’izi mpinduka hagati ha APR FC wabonaga harimo icyuho.Byaje kuba bibi ubwo haburaga iminota irindwi ngo umupira urangire bivuze ko byari ku munota wa 83 ubwo Pryamids FC yishyuraga igitego gitsinzwe na Fiston Kalala Mayele ku mupira wari uvuye muri koruneri. Pryamids FC nayo niko yakoraga impinduka

Ku munota wa 90, APR FC yakoze impinduka ya nyuma Tuyisenge Arsene na Niyibizi Ramadhan binjiye mu kibuga basimbura Mugisha Gilbert na Seidu Dauda bavuyemo.

Umusifu yongeyeho iminota ine yinyongera yarangiye ntacyo itanze, Umukino warangiye amakipe anganyije 1-1. Biha amahirwe meshi Pyramids FC yo gukomeza mu matsinda kuko biyisaba kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera mu Misiri tariki 21 Nzeri 2024,

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

One thought on “Football : CAF Champions League Fiston Mayele abujije ibyishimo abakunzi ba APR FC

  • September 15, 2024 at 3:54 am
    Permalink

    APR nikipe nziza cyane

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.