By Cypridion Habimana
Iyi ni myanzuro y’Ubushinjacyaha bwo mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamata bwashyikirije umucamanza mu kirego bukur11ikiranyeho Madame Nyirahabineza Gereturde wahoze ayobora Urugaga rw’abavuzi Gakondo mu Rwanda, cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo kwitwaza ibikangisho.
Ibi byaha uregwa, ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, ubwo yakaga Madame Manirafasha Phelomene ibihumbi 500 by’Amande atagira ibisobanuro, abwirwa ko atayatanze yamuteza Itangazamakuru naryo rikamenyekanisha uburyo avurira mu rugo abafite indwara zo mu mutwe abanje kubaboha.
Ni Urubanza rwagombaga gutangira i Saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa 10 Nzeri 2024, nyamara ruza gutangira i Saa sita na 21 bitewe ahanini n’ icyererwa ry’Abunganizi mu by’Amategeko b’ababuranyi bombi.
Ubushinjacyaha bushinja Nyirahabineza Kwaka Umuvuzi gakondo Manirafasha Phelomene ibihumbi 500 (500,000 Frw) ngo atamushyirisha mu Itangazamakuru, nyuma y’aho we na ekipe bari kumwe basanze uwo Phelomene aho avurira bakamutera ubwoba.
Nyirahabineza Gerturde asanzwe ari umuvuzi gakondo
Ubushinjacyaha buvuga ko ayo mafaranga nta nyemezabwishyu (facture) yatangiwe, bityo agashimangira ko ibyakozwe bigize icyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi mu buryo bw’uburiganya no kwitwaza ibikangisho, ubwo yabwiraga uwo yayatse ko atayatanze yashyirwa mu itangazamakuru rikavuga ibibera mu rugo rwe, icyaha gihanishwa ingingo y’128 na 174 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha.
Ikinyamakuru igisabo dukesha iyi nkuru cyanditse ko nyuma yo gusobanura mu buryo burambuye ibigize icyaha, Umushinjacyaha yanzuye ko Nyirahabineza yahanishwa imyaka itatu ku cyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi mu buryo bw’uburiganya, imyaka ibiri ku cyaha cyo kwitwaza ibikangisho, bityo yose hamwe ikaba itanu akanatanga Ihazabu ya miliyoni eshanu y’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000Frw) ahawe ijambo Nyirahabineza yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko yagiye i Mayange ahurujwe n’abahagarariye abavuzi gakondo mu Karere ka Bugesera, barimo Uwihanganye Etienne, wavugaga ko hari umuntu uvura abantu abanje kubaboha.
Agira ati “Ntabwo nemera icyaha n’ay’amande nta shingiro bifite kuko amande yaciwe yemewe n’amabwiiriza ya MINISANTE ashyiraho Urugaga rw’abavuzi gakondo.”
Nyirahabineza avuga ko ntacyo yicuza, ko amafaranga koko yayahawe kuri Telefoni ngo saa tanu z’ijoro, abajijwe niba yaratanze Gitansi yemera ko ntayo yatanze.
Abajijwe Konti yayashyizeho, avuga ko ntayo ngo mu rugaga hari harimo ibibazo Konti zidakora. Gusa ngo amafarranga yayashyize mu isanduku y’urugaga.
Abajijwe niba yarakoze inyandiko mvugo yayo, avuga ko ntayo.
Uwunganira mu mategeko Madame Nyirahabineza Me Nkusi, avuga ko umukiliya we arengana, ko ibihano asabirwa nta shingiro bifite ko ibyo yakoze byo guca amande byari munshingano ze nk’Umuyobozi.
N’ubwo bwose ariko Nyirahabineza n’umwunganizi we bahakana ibyo baregwa, Umucamanza yababwiye ko ibyo bavuga ari nk’ibihuha kuko ntabyo bigeze bashyira mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu kuburana.
Icyagaragaye mu rukiko n’uburyo Nyirahabineza yaburanaga nk’aho ayobora Urugaga rw’abavuzi gakondo, nyamara hashize imyaka igera kuri ine asezerewe n’abanyamuryango.
Umurega ariwe Manirafasha, agasaba urukiko ko impapuro zerekanwe n’uwo arega, zasuzumanwa ubushishozi, kugira ngo Nyirahabineza aregwe n’icyaha cy’inyandiko mpimbano, cyane ko ibyo yerekanaga byose ngo ari ibyo yihimbiye, agamije kuyobya Urukiko.
Agira ati “Jyewe ndi umuvuzi gakondo kuva mfite imyaka 8 ubu ngeze kuri 46. Nyirahabineza yansabye kumwereka imwe mumiti nkoresha, ngo nawe ajye ayifashisha ndamwangira. Byatumye angirira ishyari ariyo mpamvu yampururije itangazamakuru rigafotora abarwayi bari baje bangana, cyane ko nabavuraga bagakira. Sinababoshye nk’uko abivuga, ni abarwaza babo babazirikagaho gato kugirango be kubarwanya, kandi nta bitaro nagiraga, narabavuraga bagataha cyangwa bagacumbika ahandi”.
Uwunganira mu mategeko Manirafasha, Me Salah Uzamukunda, avuga ko Umukiliya we yahohotewe na Nyirahabineza mu buryo bukabije, cyane ko yamukangishije kumuteza itangaza makuru, akamuca amafaranga atagira inyemezabwishyu , akagerekaho no kumufungisha ku bw’ibyo asaba Umucamanza ko azategeka Madamu Nyirahabineza kwishyura indishyi z’akababaro madame Manifasha Phelomene, zihwanye na Miliyoni enye n’ibihumbi icumi (4,010,000 Frw) kubera uburyo yamutesheshe agaciro, ikurikiranarubanza, igihembo cy’Abavoka babiri, Gusubiza amafaranga ibihumbi 500 yatwaye mu buryo butemewe n’ibindi.
Ikindi ni uko Madame Manirafasha yasabye urukiko gukora iperereza mu buryo bwimbitse bukazatesha agaciro ibimenyetso Nyirabineza yagiye agaragaza bitari no muri System, akavuga ko ari ibihimbano cyane ko abo ngo bakoranga muri Komite yayoboraga, basobanuriye RIB ko m’Urugaga rw’abavuzi gakondo nta mande bajya baca, cyane ko n’abavuzi gakondo, abenshi ari abakene.
Nyuma y’uko Umucamanza yumvise impande zombi ibyo zasobanuye byose bigendanye n’Ibyaha Nyirahabineza yakoreye Madame Manirafasha, yanzuye ko imyanzuro y’urubanza izasomwa kuwa 30 Nzeri 2024.
Madame Manirafasha Phelomene yizeye kurenganurwa n’Ubutabera
Ubwo hasozwaga imirimo y’iburanisha Madame Manirafasha yabwiye ikinyaamkuru igisabo, ko yizeye ko Urukiko mu bushishozi bwarwo, ruzamurenganura agahabwa indishyi asaba, cyane ko yahohotewe n’umuntu wamutesheje agaciro, ubwo yamucaga amande y’ibihumbi 500,000 nayo yarinze kuguza inshuti nyinshi, akayamuhera ku Gahembe ngo yari yakomeje kumuhamagara cyane, akayamuha atagira fagitire, nyuma y’ibyo akamufungisha, akavanwamo n’inzego z’ibanze zizi neza ko ari Inyangamugayo, none Nyirahabineza ngo akaba ari kuzana impapuro mpimbano mu rukirko by’amatankirangoyi.
Umwe mubahoze bayoborana na Nyirahabineza Gereturde muri Komite, waganiriye n’ikinyamakuru IGISABO, cyakora akadusaba kutavuga amazina ye, yavuze ko Nyirahabineza yahohoteye cyane Manirafasha, Umuvuzi gakondo wo mu Bugesera wari ukunzwe na benshi, ubwo yamucaga amande akanatesha agaciro imiti ye amunyuza mu itangazamakuru kandi ntabyo yamusabye.
Agira ati ”Urugaga rw’abavuzi gakondo nta amande ruca umuvuzi uwari we wese. Nta buzima gatozi tugira, twari turi gushaka uburyo twabona ibyangombwa ariko ntibyakunze. Rero nkubwiye ko Ibyo Nyirahabineza yakoreye uriya muvuzi gakondo ni ubujura ntakindi, nabikurikiranweho kandi abihanirwe, cyane ko na MINISANTE abeshyera, ariyo yahagaritse ibikorwa byose by’abavuzi gakondo mu minsi ishize, bitewe ahanini n’akajagari yari akomeje guteza yaka abantu bose amafaranga akavuga ko yayatumwe na MINISANTE.”
Urubanza Nyirahabineza Gereturde aregwamo ibyaha bibiri, akaba yasabiwe igihano cy’imyaka itanu n’amande ya Miliyoni 5 n’indishyi za Miliyoni 4, rwari rumaze igihe rusubikwa, bitewe ahanini n’amananiza uwaregewaga yazananga kenshi yo kuvuga ko yabuze umwunganira cyangwa akavuga ko yawaye.
Isubikwa riheruka ryaryo, ryari ryabaye kuwa 30 Nyakanga 2024. Urega Nyirahabineza Gereturde ariwe Manirafasha Phelomene, avuga kandi ko hari ibimenyetso byinshi yashyikirije RIB, byerekanaga ko Nyirahabineza yaje mu rugo rwe kumuca amande, mu gihe yari amaze igihe yarirukanwe ku buyobozi bw’Urugaga, gusa ngo akaba yatunguwe no kubona bitarageze m’Urukiko.