Advertise your products Here Better Faster

Ishyirahamwe ry’umupira wa Maguru mu Rwanda (Ferwafa) ryongereye umubare w’abanyamahanga

Yanditswe na Adam Yannick.

Tariki ya 1 Nzeri 2024 Ishyirahamwe ry’umupira wa Maguru mu Rwanda (Ferwafa) ryamaze gutangaza ko umubare w’abanyamahanga biyongereye.

Ni nyuma y’uko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), yoherereje FERWAFA amabwiriza azagenga umwaka w’imikino wa 2024-25 harimo ko abanyamahanga bazamurwa, bayisaba kubyemeza.Yasabaga ko baba 12 ku rupapuro rw’umukino ariko mu kibuga hakaba harimo abakinnyi 8 gusa.

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024-25, FERWAFA yavuze ko mu gihe ikirimo kubisuzuma abanyamahanga 6 ari bo bazaguma gukina.

Tariki ya 29 Kanama 2024, RPL yongeye kwibutsa FERWAFA ko igomba kubasubiza mbere y’uko isoko ry’abakinnyi rifungwa, ryafunzwe tariki ya 30 Kanama 2024. FERWAFA yandikiye amakipe iyamenyesha ko abakinnyi b’abanyamahanga bagomba kutarenga 10 ku rupapuro rw’umukino ni mu gihe mu kibuga hagomba kurimo 6.

Ati “amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi 10 b’abanyamahanga igakinisha abakinnyi 6 mu kibuga.”Bivuze ko ubwo shampiyona izaba isubukuwe mu mpera z’uku abakinnyi b’abanyamahanga baziyongera.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.