By Cypridion Habimana
Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ku buhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 17 abahinzi n’aborozi bongeye kugaragaza amananiza aba mu nguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi, maze Ministre Dr Musafili Ildephonse abizeza ko bigiye gukemuka.
Mu bitabiriye imurikabikorwa ku nshuro ya 17 harimo na Koperative IAKIB y’i Gicumbiitunganya ibikomoka ku mata
Imurikabikorwa ku buhinzi n’ubworozi ryari rimaze iminsi icyenda ribera ku Mulindi mu mujyi wa Kigali, rikaba ribaye ku nshuro ya 17, ryasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 09 Kanama 2024.
Abari mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi bishimira ko hari intera bamaze kugeraho, ariko hakaba hakirimo imbogamizi z’ibigo by’imari bitabaha nguzanyo zo guteza imbere izi nzego n’aho bazihabwa bagashyirwaho amananiza y’inyungu iri hejuru dore ko iri kuri 18 ku ijana (18%), bikaba intandaro yo kudasaba inguzanyo.
Jean Claude Shirimpumpu uyobora urugaga rw’aborozi b’ingurube mu Rwanda, akaba anashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF mu ijamb rye yagize ati
“inguzanyo ishorwa mu buhinzi n’ubworozi iracyari hejuru kandi baracyafata ubuhinzi n’ubworozi nk’aho ari risqué, turifuza ko twakwigisha abafatanyabikorwa ama banki,ndetse byanashoboka ubuvugizi bukaba bwanakorwa hakabaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi icyo duhora tugisaba”
Jean Claude Shirimpumpu wo muri PSF
Ibi kandi birashimangirwa n’abandi bahinzi nabo bagiye basaba inguzanyo mu bigo by’imari bagacibwa intege n’amananiza bibashyiraho.
Tuyishimire Egide ukora ubuhinzi mu karere ka Kirehe akanatunga ibikomoka ku buhinzi aho abyaza amajyane mu bibuto bya Avocat akanatunganya urusenda, agira ati
“mu minsi yashize nigeze kwegera ikigo cy’imari nkorana nacyo, nashakaga inguzanyo rwose itageze no kuri milliyoni ariko barangora kandi nari mfite isoko nashakaga kudeliver(gukora) mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri; ibyo byambereye imbogamizi kandi nsanzwe nkorana nabo”
Mugenzi we Mujawayezu Marrie Angelique, nawe ni rwiyemezamirimo mu buhinzi washoye imari byumwihariko mu guhombeka ibiti byeraho imbuto aho yibanda cyane kuri AVOCAT; agira ati
“bari kuduca 18 ku ijana kandi mu buhinzi hari igihe ushobora guhinga ntibyere bikaba byarumba, mugomba kudukorera ubuvugizi ku buryo nibura bajya baduca nk’atanu ku ijana (5%) ”
Bose bahuriza ku gusaba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugira icyo ibikoraho kugiraho bajye boroherezwa kubona inguzanyo ku nyungu itari hejuru.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Musafiri Ildephonse, yijeje abahinzi n’aborozi ko hari icyo iyi Minisiteri iri gukora ifatanije n’ibigo by’imari kugira ngo inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi ziyongere kandi n’inyungu yazo ibigo by’imari biyigabanure.
Dr Musafiri agira ati “hari icyo turi gukora Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irashaka ko inguzanyo ziyongera ariko urwunguko rukagabanuka, byibura ku 10 ku ijana(10%) icyenda ku ijana (9%) gutyo mu ma Banki dukorana akorana n’ikigega CDAT, kandi twizeye ko bizakomeza ubuvugizi twarabutangiye kandi tuzabukomeza kuko ama Banki turaganira turavuga rumwe, mwabonye ko iyo mwaje kwerekana ibyo mukora nabo baba bahari mwabonye BK mwabonye Equity ntabwo ari gusa, nabo batangiye kumenya ko bishoboka mu buhinzi, ibyo gushyiraho banki byo Banki dufite mu Rwanda nyinshi ni izabikorera, abikorera rwose nibumva bashaka gushyiraho Banki twebwe inkunga yacu tuzayitanga ”
Dr Musafiri Ildephonde Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi
Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 17, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko ryitabiriwe n’abamuritse ibyo bakora 420, bikaba byarasurwaga n’abaturage byibura ibihumbi bine ku munsi, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Musafiri Ildephonse, akavuga ko ikiraje ishinga iyi Minisiteri ari uko u Rwanda rwarangwamo ibiryo byinshi, hagati aho abaryitabiriye bakavuga ko ryababereye ingirakamaro, kuko babashije gucuruza ibyo batunganya, kandi banamenyana n’abagomba kubaha amasoko.
Abafatanyabikorwa birebeye uburyo Inyambo zikunda Abantu