By Cypridion Habimana
Nyuma yo kwitorera umudepite uzahagararira mu ntenko nshingamategeko y’u Rwanda abafite ubumuga, abo mu karere ka Kirehe bifuza ko n’abagore bafite ubumuga bagira ubahagararira mu nteko kubera uruhuri rw’ibibazo bahura na byo.
Kimwe nko mu tundi turere, abagize Inteko itora umudepite ugomba guhagararira abafite ubumuga mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda, bazindukiye mu matora kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024, mu karere ka Kirehe naho ni ko byagenze.
Muri aka karere abagize Inteko itora bagombaga kuba ari 19 ariko hatoye 16 bonyine, Mugabarigira Juvenal uhagarariye iyi site yatangarije ikinyamakuru www.pressbox.rw ko aba batatu bataje gutora bagize ibibazo birimo uburwayi.
Hari zimwe mu mbogamizi zabayeho zo kuba abafite ubumuga b’abagore bari no mu nteko itora 30 ku ijana by’abagore bahagarariye abandi mu Nteko Nshingamategeko, ariko kuri iyi site babashyiriyeho uburyo nabo ari ho batorera.
Abagize Inteko itora; nyuma yo kwitorera ugomba kubahagararira mu Nteko, bavuga ko kugira uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Nshingamategeko ari iby’agaciro.
Antoine Rugayampunzi, ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Kirehe akaba n’umujyanama mu nama njyanama y’aka karere
Mucyeshimana Jacqueline wo mu murenge wa Mahama agira ati “ni igisubizo cyiza nk’abantu bafite ubumuga kuko mbere ntitwari dufite utuvuganira, wenda niyo baba bahari ariko nta bwo uruhare rw’abafite ubumuga rwabonekaga, kuko rero rusigaye rugaragara nka twe abafite ubumuga turumva dufite agaciro”
Antoine Rugayampunzi, ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Kirehe akaba n’umujyanama mu nama njyanama y’aka karere.
Agira ati “usanga nk’ubu nk’uterere twagiye tugena ingengo y’imari yihariye ku bantu bafite ubumuga ibyo mbere ntabwo biriho ubwo buvugizi bwarakozwe kandi byagiye birushaho kugenda neza, bikozwe n’uduhagarariye mu Nteko Nshingamategeko na NCPD ikindi kandi no mu buvuzi hari ibyagiye bikorwa”
Barasaba ariko kandi urabahagarira mu nteko nshingamategeko gukora nk’uwikorera, kugira ngo n’ibindi bibazo bibangamiye abafite ubumuga bibonerwe ibisubizo; harimo kongera ingengo y’imari y’abafite ubumuga, gushyira imbaraga muri gahunda y’uburezi budaheza kugira ngo bajye babasha kugana amashuli bitabagoye hamwe no mu buvuzi.
Rugayampunzi akomeza agira ati “turifuza ko nka MINECOFIN(Minisiteri y’imari n’igenamigambi), kuri transfer y’ingengo y’imari igenda igenera buri karere bakagombye kongeraho nk’amafaranga, kuko milliyoni enye kuri buri karere burya ni amafaranga macye; ntabwo yacoveringa(yacyemura) ibibazo abantu bafite ubumuga bafite kandi buriya umuntu ufite ubumuga iyo avuye mu bucyene bukabije buriya n’abandi baturage babibonaho nk’intangarugero, ku buryo umuturage ucyennye ntabwo yabona umuturage ufite ubumuga avuye muri bwa bucyene ngo asigare muri bwa bucyene”
Uretse ibi byifuzo baragaragaza ko abagore bafite ubumuga bagorwa n’ubuzima kurenza abagabo, bakavuga ko mu nteko nshingamategeko hashyizwemo n’umwanya w’abagore bafite ubumuga byumwihariko, byakemura ibibazo by’abagore bafite bafite ubumuga.
Antoine Rugayampunzi akomeza n’ubundi, agira ati “umugore iyo ari umukene akongeraho kuba afite ubumuga bitandukanye n’umuntu ufite ubumuga wenda w’umugabo; wesa nk’aho wenda bibaye nka double kuri we(inshuro ebyiri), ubumuga bwe bukagira uburemere bukabije cyane, kuko abagore bafite ubumuga akenshi usanga nta bagabo bakunze kubona kubera kubera izo mpamvu zigiye zitandukanye , ubwo rero urumva tugize nk’amajwi nk’abiri mu nteko nshingamategeko byaba byiza kurushaho n’abagore bakagira ubahagarariye byumwihariko kuko twabonye akamaro ko kugira uduhagarariye mu Nteko Nshingamategeko”
Ibarura rusange ryakozwe mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko Abantu bafite ubumuga mu Rwanda, bagera kuri 391,775 muri bo abagore bafite ubumuga ryagaragazaga ko ari 216,826 naho abagabo ari 174,949. Hirya no hino mu Rwanda bakaba bakunze kugaragaza ibibazo bitandukanye byiganjemo ubucyene, bagasaba rero kwegerwa kurushaho, dore ko aba bo mu karere ka Kirehe bavuga ko iyo hari ufite ubumuga uteye imbere bikangura abadafite ubumuga, nabo bagakora cyane.