Advertise your products Here Better Faster

NYANZA: “Abashinzwe imirire basabwe kongera imbaraga mu kurandura ikibazo cy’imirire mibi”

By Cypridion Habimana

*Abakozi bashinzwe imirire mu bigo nderabuzima bigize akarere ka Nyanza basabwe gukorana imbaraga n’umurava akazi bashinzwe, mu rwego rwo guca burundu ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana*.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame KAYITESI Nadine, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza Dr NKUNDIBIZA Samuel, ubwo yasozaga ku mugaragaro amahugurwa ajyanye no gukumira imirire mibi ndetse no gukurikirana abayirwaye yahabwaga abo bakozi bo mu bigo nderabuzima. 

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza Madame KAYITESI Nadine, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza Dr NKUNDIBIZA Samuel

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, nyuma y’aho aya mahugurwa yari amaze iminsi itatu abera mu bitaro by’ Akarere ka Nyanza.

Abakozi bashinzwe imirire mu bigo nderabuzima bigize akarere ka Nyanza

Visi Meya yashimiye abitabiriye aya mahugurwa anabasaba  gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, gukorana umurava akazi bashinzwe ndetse  no guhanga udushya mu rwego rwo gukomeza kugabanya ijanisha ry’abana barwaye indwara ziterwa imirire mibi.

Ati ” turabasaba gushyiraho ingamba zifatika zo gukumira igwingira no kongera imbaraga mu kuzamura ibipimo by’imirire myiza“.

Kuri uyu munsi kandi hashimiwe ibikorwa bigamije gukumira imirire mibi byakozwe  mu mwaka wa 2023/2024 ku bufatanye bw’inzego z’ubuvuzi, iz’ibanze hamwe n’abafatanyabikorwa kuko byatanze umusaruro , aho abana bafite ikibazo cy’igwingira (stunting) bavuye kuri 32.4% mu mwaka wa 2019/2020, ubu bakaba bageze kuri 17% nk’uko bigaragazwa na raporo y’ icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’ umubyeyi n’umwana (MCH week)  yo muri Kamena 2024; intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2024-2025 uwo mubare nawo ugabanuka kugeza kuri 15%.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyanza n’umushinga GIKURIRO KURI BOSE, mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakozi bashya bashinzwe imirire mu bigonderabuzima byo mu karere.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.