By Ndabateze Jean Bosco
Kuri uyu wa kane 11 Nyakanga 2024 Ishyaka DGPR ryagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku byaranze ibikorwa byo kwiyamamaza .
Mu ri icyo kiganiro Dr Frank Habineza yavuze ko ibijyanye n’iminsi yo kwiyamamaza 22 bahabwa na Komisiyo y’amatora ari mike kuburyo bifuza ko ubutaha yazongerwa ikaba 30
Ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wari umubagije niba iriya minsi 22 yo kwiyamama ihagije, Hon Dr Frank yasubije ko iriya minsi ari mike kuburyo hari aho bibasaba kwiyamamariza mu turere tubiri bigatuma hatabaho kubahiriza igihe.
Ati” Mu byukuri nigihe nari nkiri mu nteko twarabigaragaje ko iriya minsi 22 itangwa na Komisiyo y’amatora ari mike cyane kuburyo usanga biba ngombwa umuntu akiyamamariza mu turere tubiri umunsi umwe bigatuma hatabaho kubahiriza amasaha nkuko mwagiye mu bibona, ndetse umuntu akavuga imigabo n’imigambi yihuta kugirango ajye mu kandi karere, bityo turifuza ko ubutaha iminsi bayigira 30 ikangana n’Uturere kuburyo umuntu yazajya yiyamamariza mu karere kamwe bugacya ajya no mukandi, ibi binafasha abaturage kumva neza imigabo n’imigambi kuko haba hari umwanya uhagije wo gusobanura”.
Kuri uyu wa gatanu DGPR rirakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Burera na Musanze
Ni mugihe ibikorwa byo kwiyamamaza bizasoza tariki ya 13 ubwo DGPR izasoreza mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge.