Advertise your products Here Better Faster

ʺNuntora uzaba utoye iterambere ry’umugore n’iterambere n’amahoro by’igihugu” : Kandida Depite Uwera Ndabazi Liliane

By Cypridion Habimana

Ni imwe muri manifesto enye Umukandida “Uwera Ndabazi Liliane” ari kugenderaho muri iyi minsi amatora ku myanya n’abadepite n’umukuru w’igihugu yegereje, ikaba ari manifesto ya nyuma.

Umukandida Uwera Ndabazi Liliane ku mwanya w’umudepite asobanura ko gushyira Umugore imbere yabikuye ku mpamvu z’uko ubundi Umugore ari we utanga ubuzima kandi ubuzima abutanga umwana akiri mu nda, iyo umwana ari muri Foetus akiri mu nda ya nyina akabasha kugira Amahoro akabasha kurera umwana mu nda neza, afite amahoro we ubwe, akabasha kuyasangiza umwana abona indyo yuzuye adakubitwa nta Stress aganira n’umwana ndetse mu nda rwose, uko ng’uko umwana ari mu nda aguwe neza akabasha gukura neza akabona ibyishimo avanye kuri Papa na Maman kuko bubatse umuryango utekanye uzira amakimbirane bituma asohoka mu nda neza, kuko na nyina yamwafexe “yamufashe neza mu nda” .

Iyo uteje imbere umugore uba utanze iterambere n’Amahoro by’igihugu

Madame Uwera Ndabazi Liliane, agakomeza avuga ko iyo Umwana aje ku Isi ari wa Muntu wuje ubumuntu, bishatse kuvuga ko umugore wamwibarutse afite ubumuntu aba atanze ubumuntu ku gihugu cyose kuko uwo mwana ni we uzavamo “u Rwanda rw’ejo”, akazavamo Umugabo cyangwa Umugore wuje ubumuntu ufite Umutima watanga ubuzima waba umusemburo w’ikiza mu gihe waba umusemburo w’iterambere mu gihugu, umuntu watuma igihugu kirushaho kugira ubusugire ndetse no gusagamba cyangwa se gutera imbere kubera ko yabikomoye ku Byabyeyi bamwibarutse.

Agira atiiyo uteje imbere umugore uba utanze iterambere n’Amahoro by’igihugu kuko Umugore ufite Amahoro atanga ubuzima, agafasha abo mu rugo rwe guhanga udushya, yita ku Mugabo we umugabo yaba afite gutuza bagahuza umugambi mu ruhando rwo kwiteza imbere. Ibyo byose babasha kubiganiraho kuko Umugore afite Amahoro, iyo adafite Amahoro yihugira mu marira akihugiraho mu maganya aterwa n’urugo rwe n’aho yashatse bigatuma nta cyo yungura umuryango”.

Rero umugore aramutse ari uwa muntu ufite ibitekerezo bitatokowe atekereza ibyagirira umuryango akamaro, afata umwanya uhagije wo kuganiriza abo yibarutse akabaha ubumtu akabigisha ntibavuga bavuga akabigisha ntibakora bakora, uko bitwara ibyo byose iyo ari kubikora aba arimo yubaka igihugu aba arimo atanga Amahoro mu gihugu.

Aragira ati “abo bana ahereza ibyiza ni bo batazaba ba Mayibobo ibyishimo atanga mu muryango we ni byo byishimo aba atanga ku gihugu ntabwo apfunyikira abana ngo abahereza ibyuje amatiku inzangano imitima mibi kubera ko aba ari kurerera igihugu, atanga ubuzima mu rugo rwe kandi iyo atanze ubuzima mu rugo rwe aba atanze ubuzima ku gihugu

Madame Uwera Ndabazi Liliane asanga agiriwe icyizere agatorwa; yafatikanya na  bagenzi be kwegera abaturage bagatora amategeko aganisha ku iterambere ry’abagore ariko bigamije gusingira iterambere n’Amahoro by’igihugu, kugira ngo byaguke Umugore abe umusemburo wo gufasha igihugu kwishima.

Ati “Umugore ni ishingiro rya byose muri societe kuko atuma urugo rukomera kandi babivuze neza ko ukurusha umugore akurusha urugo, iyo usigasiye umugore uba usigasiye igihugu umuhanga wo gukunda igihugu cye, namusaba kubanza guha umugore we Amahoro, ibyishimo no kwaguka mu bitekerezo, kuko ikintu vyose ukoreye Umugore uba ugikoreye igihugu”

Ni nk’umwabi ushobora kurasa imyasi yose mu mashyiga ikaka, ni nka rya shyamba ushobora gutwika igiti kimwe ryose rigashya, avuga ko anagirirwa icyizere agatorwa azatora amategeko no kunoza ahari kugira ngo Umugore abashe gusigasirwa, kuko ari we shingiro ry’u Rwanda ni we igihugu cyubakiyeho.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

2 thoughts on “ʺNuntora uzaba utoye iterambere ry’umugore n’iterambere n’amahoro by’igihugu” : Kandida Depite Uwera Ndabazi Liliane

  • July 12, 2024 at 6:57 pm
    Permalink

    Umukandida wacu Imana imushyigikire natwe turamushyigikiye, yabasha gufatanya n’abandi guteza imbere umugore, umuryango n’igihugu muri rusange.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.