By Cypridion Habimana
Ibi abigarutseho kuri uyu wa 29 Kamena 2024, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame; ubwo yari ari kwiyamamariza mu karere ka Nyamasheke.
Umukandida Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatandatu, nyuma y’uko ku munsi w’ejo ku wa gatanu, yiyamamarije mu karere ka Rusizi, mu mbwirwaruhame atanze agarutse ku gushimangira ko umutekano w’u Rwanda urinzwe kandi ntawagerageza kuwuhungabanya ngo bimuhire.
Agize ati “Kandi narabwiye n’abandi niba nabo bumva; narababwiye ngo kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya! Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda aah turirinda!abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze nanone nabibutsa ngo bashatse bacisha macye, bashatse bacisha macye tukabana tugahahirana twese tukiteza imbere, eeeh nibatabishaka ntibindeba!”
Abaturage bari bacyereye kwakira umukandida Paul Kagame mu mbyino zuje ubwuzu
Ashimangira ubumwe bw’abanyarwanda yahaye gasopo abibona mu ndorerwamo y’inzego runaka babarizwamo, haba amadini cyangwa amoko, ashimangira ko icyo abanyarwanda bashize imbere ari ukuba “UMUNYARWANDA”
Ati “Ijambo ryo kwiyubaka twubaka ubumwe ntihabeho abagatolika, Abayisiramu, abadiventi n’ibindi….., kandi ntihabemo abahutu, abatutsi, abatwa n’ibindi.Ntawe twabuza kwiyita idini iri n’iri ubwoko ubu n’ubu, icy’ibanze duharanira ni ukuba umunyarwanda; ikindi icyo ari cyo cyose waba cyangwa wifuza kuba ugifitiye uburenganzira igihe kitabangamira uburenganzira bw’abandi, kuba umunyarwanda ni byo dushyize imbere”.
Ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi; yijeje abanyarwanda kuzamura iterambere hubakwa inganda imbere mu gihugu ku buryo byinshi mu byatumizwaga hanze y’u Rwanda bihenze bizagabanuka, ahubwo u Rwanda rukazajya ari rwo rubyohereza bitunganye “ibi kandi bikazatuma haboneka imirimo myinshi ku Banyarwanda mu kurandura ubushomeri”, hamwe no kongera amashuli kugira ngo abanyarwanda bige bagire ubumenyi bwinshi, hamwe no gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda hubakwa amavuriro kandi byose mu buryo bwa kijyambere.
Ibi akaba yabahamirije ko ari byo FPR ibifuriza yo n’abo ifatanije nabo dufatanije ni ibyo ng’ibyo dushingira, byumwihariko n’iyi mitwe ya Politike yishyize hamwe nayo.
Nk’uko akomeje kubitangamo ubutumwa; Umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi; yongeye kuremamo icyizere urubyiruko ko rutagomba kwitinya kandi ko n’aho rwacyenera ubufasha bwo kwizamura mu iterambere inzego zibishinzwe ziruri hafi ntawuzabura ubufasha bwo kwizamura.
Umukandida Paul Kagame yasabye urubyiruko kudatinya kandi arwizeza ubufasha bwo kwiteza imbere
Ati “Kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu muri ubwo buryo icyo tubatezeho mwebwe rubyiruko rwacu ndetse n’abandi ntimukitinye ntimukagire umususu igihe cyose mujye mwiyumvamo ko mufite ubwo bushobozi niba ari bucye dushake uko tubwongera.”
Abaturage bishimiye kwakira Paul Kagame mu byishimo byinshi
Nk’uko ari mu gikorwa cyo kwiyamamaza Paul Kagame yasabye abaturage ba Nyamasheke kuzabishimangira tariki 15 Nyakanga 2024 batora Ishyaka FPR Inkotanyi; haba ku myanya y’abadepite hamwe n’umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Amwe mu mashyaka yishyize hamwe na FPR Inkotanyi, yavuze ko uburyo Paul Kagame aha agaciro andi mashyaka n’imitwe ya Politike, bigaragaza uburyo yubatse ubufatanye.
Urugero ni urw’ishyaka PPC; riyoborwa na Madame Dr Mukabaramba Alivera; yagize ati “ababanjirije FPR ku butegetsi byarabananiye kugirana ubufatanye n’abandi ahubwo bajya mu macakubiri yagejeje u Rwanda kuri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, none ibyo Kagame yagejeje ku gihugu akubaka ubumwe ni ibigwi bikomeye, binatuma u Rwanda ruhora ku isonga”
Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamasheke; ntibashidikanya ku migabo n’imigambi y’ishyaka FPR Inkotanyi n’umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Uretse guha ubutumwa urubyiruko abageze mu zabukuru nabo ntibasigaye
Akarere ka Nyamasheke ni akarere ka Cyenda umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yiyamamarijemo; nyuma ya Musanze, Rubavu,Ngororero, Muhanga, Nyarugenge,Huye, Nyamagabe na Rusizi.