Advertise your products Here Better Faster

Rusizi: “Ari uwaguhaye Inka n’uyigusezeranya wakwirahira nde”? ni umukoro Paul Kagame yahaye Abanyarusizi

By Cypridion Habimana

Saa tanu n’iminota 25 ni bwo Umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yageze i Rusizi, kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kamena 2024, aho yiyamamarije.

Imbaga y’abatuye akarere ka Rusizi yitabiriye kwiyamamaza ku mukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.

Agaruka ku mutekano w’u Rwanda Paul Kagame yasezeranije abaturage ko ntawabona aho amenera ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Umutekano uri mu maboko y’abanyarwanda bose bafatanije, ku by’umutekano wacu ntawufite aho yamenera rwose, ababyifuza guhungabanya umutekano nabo barabizi ko ntaho bamenera, icyo basigarana nk’uruhare ni ukutwifuriza inabi gusa, muzababatize bajye mu nzira bakwiye kuba bajyamo”

Paul Kagame yagaragaje ko nubwo amateka y’u Rwanda atabaye meza  umuryango FPR Inkotanyi washyize hamwe abanyarwanda bose ibyashimangiye ko ntacyananira Abanyarwanda.

Yagize ati “aho u Rwanda ruvuye ni kure, ariko aho rwerekeza naho ni kure ariko ibyo u Rwanda rwiyemeje ruzabigeraho nta gushidikanya, ntawukwiye kugira ubwoba bwo guhangana n’ibiri imbere kuko ibyo twanyuzemo ni byo byari bigoye kurusha ibiri imbere”

Yahaye ubutumwa urubyiruko ko rufite inshingano ikubye kabiri mu gusigasira ibyagezweho no kubirinda uwabisenya

Ati “mwebwe rubyiruko rero bana bacu, mujye musubiza amaso inyuma gato mumenye ngo aho u Rwanda ruvuye naho rugeze ubu. Mwebwe mufite inshingano ikuba kabiri, mukomeze mwubakire ku bimaze kugerwaho mwihute ariko noneho munabirinde icyabisenya ni yo nshingano y’abatoya, nta bwo wakubaka inyubako nziza ngo nurangiza wemere ko isenywa n’undi muntu uwo ari we wese”

Paul Kagame adaciye ku ruhande yasabye Abanyarwanda  kwitura FPR Inkotanyi ibyo yabagejejeho bayihundagazaho amajwi mu gukomeza ubumwe, amajyambere n’umutekano agira ati “abanzi baganye”, ari naho yabahaye umukoro wo gushimira uwabagabiye Inka aho gushimira abazibasezeranya.

Kagame yagize ati “Uwaguhaye Inka n’uyigusezeranya wakwirahira nde?” ntawukwiye kwirahira uwamusezeranije Inka ahubwo uba ukwiye kwirahira uwakugabiye, aha yashakaga kuvuga ko kuba FPR yaragabiye abanyarwanda n’abanyarwanda bakwiye kuyitura”

Ibyishimo byari byinshi mu baturage bacyereye kwakira Paul Kagame

Yanyuzagamo akavuga ururimi rukunze gukoreshwa mu bice by’uburengerazuba, nk’aho yakunze gukoresha ijambo ENYANYA” bishatse gusobanura “HORA KU ISONGA”, anavuga ko uru rurimi azarwiga mu minsi micye!

Ku ruhande rw’abaturage b’i Rusizi, bagaraje kwishimira Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, aho bavuga ko nta kabuza ntawamusimbura bashingiye ku byo yabagejejeho.

Umwe mu baturage yagize ati; “burya ibikorwa birivugira kimwe cyo ni ukuba ubuyobozi bushyirwaho n’Imana icyo turakizi ,ariko nanone tukanashimira Imana ko yaduhaye umuyobozi mwiza, ureberera Abanyarwanda bakajya ku isonga, ntawamusimbura”

Umubyeyi waturutse ku nkombo nawe yagize ati; “naje nturutse ku Nkombo na moteli nje kwirebera Kagame wanjye wampaye ibyo kurya, akampa n’umuhanda mwiza n’amazi meza n’amashanyarazi mu nzu; nta nzu nagiraga ntabwo nagiraga aho ndyama none ubu ndayifite ndaramo n’umwana wanjye, nta wundi mutware nabonye umeze nka Kagame”

Nta gihindutse biteganijwe ko umukandida Paul Kagame araza kwiyamamariza mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.