By Cypridion Habimana
Muri iki gihe u Rwanda ruri mu bihe byerecyeza ku matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’abadepite mu nteko Nshingamategeko; bamwe mu bahanzi bagiye batanga ubutumwa butandukanye byumwihariko bushishikariza Abanyarwanda gukunda igihugu no kukitangira.
Umuhanzi Slyvan asaba urubyiruko kwitabira gahunda za leta kuko ni ukwikorera
Ni muri urwo rwego ikinyamakuru pressbox.rw cyagereye umuhanzi Slyvan uzwi mu ndirimbo “Umuzungu”, “Ndagukunda” n’izindi; uyu akaba ari umuhanzi umenyerewe mu bihangano by’indirimbo zitambuka mu bitangazamakuru bitandukanye haba mu Rwanda no hanze yarwo; birimo ubutumwa buhumuriza Rubanda; haba mu kubakundisha umurimo; gukunda igihugu no gukundana hagati yabo.
Hari byinshi yatangarije ikinyamakuru www.pressbox.rw mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Cypridion Habimana.
Umuhanzi Slyvan Slyvan avuga ko kwitangira u Rwanda nta gihombokirimo
Umunyamakuru yatangiye amubaza; umuhanzi Slyvan agasubiza ibibazo, ariko yabanje kuvuga ko abanyarwanda ari bo bagomba gufata iya mbere mu kubaka u Rwanda bifuza.
Agira ati “ubutumwa naha urubyiruko ni ugukunda igihugu; nk’abanyarwanda igihugu ni icyacu, kandi u Rwanda ni igihugu cyiza gifite umutekano ducyesha ubuyobozi bwiza, kandi ubuyobozi buza bwiza kuko abanyagihugu twishyize hamwe tukakibungabunga n’ubusugire bwacyo; twe nk’urubyiruko tugomba guhangana n’icyatuma igihugu cyacu gisubira inyuma. Buri munyarwanda yatanga umuganda mu kubaka ibikorwa bifitiye igihugu akamaro n’ibindi byinshi abanyarwanda bisangamo”
Umunyamakuru: Slyvan ni muntu ki, ese watangiye ute ubuhanzi!
Slyvan: Asubiza amwenyura yagize ati “Natangiye Music muri 2012 nandika indirimbo namara kwandika amagambo nkafata idebe ryavagamo ubuto nkakora BIT ivanze nkoresha ijerekani, nyuma maze kumva ijwi ryanjye nshobora kuba naririmba, natangiye kujya nsubiramo indirimbo z’abandi ariko nkafata BIT nkoherezamo amagambo mashya aha byarakomeje hari ubwo navumbuye BIT ya Gospel noneho mfata Radio yitwa SONITEC; nshyiramo BIT nyiricodingiraho (kuyifatiraho amajwi); ku buryo nta n’umuyaga wajemo noneho nyuma abantu barabyumvise iyo mu cyaro nabagamo barikanga bazi ko navue Studios nahise mbona imbaraga ntangira kwiga amajwi no gucuranga umwaka wa 2018, ni bwo ninjiye Studio nkora indirimbo yitwaga “NDAGUKUNDA” nyitura umukobwa twakundanaga ubwo mba ntangiye Music”
Mu bikorwa bye bya buri munsi Slyvan akunda gusabana na bagenzi be
Umunyamakuru: Ibihangano byawe ni ibihe? Ese zimwe mu ndirimbo zawe wumva zizwi cyane kurusha izindi byibura nk’eshanu ni zihe wabashije kujyana muri Studio? Ese hari ubundi buhanzi ujya ukora wenda Filme, amakinamico n’ibindi ?
Slyvan: “Nakoze indirimbo yitwa “Umuzungu”, ni indirimbo irimo ubutumwa bwigisha urubyiruko gukunda umurimo no kwiteza imbere, si ibyo gusa nakomeje nkora izindi ndirimbo zirimo kwamamaza inganda ; n’zikomeza gukundisha abanyarwanda ibikorwa byabo mu zindi ndirimbo mfite harimo i’z’urukundo ntanga ubutumwa bwo kutababazanya mu bakundana kuko ntaho twagera tudafite”
Umunyamakuru: Ubu Slyvan nk’Umuhanzi uherereye mu biki, ese umuziki uwugejeje he?
Slyvan: “Eeee umunsi ku wundi mba ndi mu mirimo ijyanye na service za Hotel kandi kuba nkora uwo murimo ntibimbuza gukomeza ubuhanzi bwanjye nabwo mburimo mfite kandi n’indirimbo nshya wa “FPR”.”
Umunyamakuru: Haba hari ibihangano bivuga kuri Politike y’u Rwanda wigeze utekereza gukora; ese kuki wabikoze wari ugamije iki?
Slyvan: Mu kanyamuneza kenshi ati “Yego mfite indirimbo ebyiri za Politiki harimo iya FPR ndetse n’iyo nakoreye akarere ka Rulindo byose bishamikiye mu gukunda igihugu, ni uburyo bwiza nk’umuhanzi nakoresheje mu gutanga umusanzu wanjye nk’urubyiruko mu gutera imbaraga ubuyobozi bwacu ku byiza budukorera bikaba byiza ku gihugu cyacu no ku ruhando mpuzamahanga”.
Umunyamakuru: Ni zihe nama wagira urubyiruko usanga rwarihebye kubera ubukene bikaba byanatuma rutitabira gahunda za leta nk’imiganda n’izindi kubera uburakare rufite; ese mu bihangano byawe ujya urutekerezaho?
Slyvan: “Urubyiruko ni twe mbaraga z’igihugu ibyiza dushaka tugomba kubitegura, kuko turi bato ntarirarenga, inama nagira urubyiruko ni uko kwitabira inama rusange cyangwa umuganda rusange, bituma twiyubakira ibikorwaremezo akaba ari naho tuvoma amakuru, kuko baranavuga Akanyon katagurutse ntikamenya aho bweze kandi kwitabira gahunda za leta ku rubyiruko nta gihombo kibirimo ni ukwiteza imbere”
Uretse kuba umuhanzi w’indirimbo zizwi kandi zicurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye ; umuhanzi Slyvan avuga ko azi no gucurangisha ibicurangisho birimo PIANO na Guitari, akaba ari Umukinnyi wa Film aho kuri ubu ari gukina Film yitwa “AGAHINDA KANGE” kuri SINZUKOMBAYE TV SHOW
Umuhanzi Slyvan hamwe muho wasanga ibihangano bye kandi ni kuri You tube Chanel Slyvan Official Rwanda