Yanditswe na Clarisse Umutoniwase, i Kisoro, Uganda.
Bamwe mu baturage baturiye igice cy’amajyepfo ya Pariki ya Bwindi kiri mu karere ka Kisoro muri Uganda bemeza ko kwigishwa uko barengera ibinyabuzima byo muri pariki byabaye imbarutso yo kuzamura imibereho yabo.
Binyuze mu bikorwa batewemo inkunga na IGCP ( International Gorilla Conservation Program) Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga ingagi na Vanishing Treasures ku kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima no kubyaza umusaruro ubutunzi bafite ariko batitaho, abaturiye pariki ya Bwindi iri ku buso bwa Kilometero Kare 321 ibarizwamo ingagi ziri mu miryango 40 n’izindi nyamaswa, bavuga ko ubu bamaze kugira iterambere batatekerezaga ko bageraho mbere.
Rwerekana Enock ni umwe mu baturage baturiye Pariki ya Bwindi uvuga ko mbere bangizaga pariki bayishakamo inkwi zo gucana ariko nyuma yo kwigishwa bakaba bakoresha amashyiga arondereza ibicanwa.
Yagize ati “Ubu rwose uyu mukozi w’ ikigo cya IGCP yadusobanuriye uko pariki ari ikintu cyiza kubera ko aritwe ifitiye akamaro ndetse n’isi yose. Badusobanuriye ko gufata neza pariki bituma natwe tubaho neza, n’ibirimo bikabaho neza n’igihugu kikabona inyungu. Ibi byatumye tubyaza umusaruro andi mahirwe dufite, ikintu cya mbere twabyaje amahirwe ni ubutaka, twize uko twabuhinga bugatanga umusaruro kubera ko abantu babona ibyo kurya bihagije ntibakijya guhiga, ariko mbere ntacyari kubabuza kandi babangamiraga inyamaswa cyangwa bakazisagarira ku byo zirya muri pariki. “
William Byamugisha nawe avuga ko nyuma yo kwigishwa kurengera ibidukikije no guhabwa amashyiga arondereza ibicanwa byatumye adasubira kwangiza ishyamba.
Yagize ati “Bamaze kuduha amashyiga byatumye ducana inkwi nke kandi ntitwasubira mu ishyamba (pariki) kuzikuramo, ibyo byatumye ingangi zitabura ibyo zirya n’ubwisanzure, twigishijwe kandi ko pariki ifite ibindi binyabuzima twabangamiraga bityo turabireka. N’imyumvire yacu yarahindutse ntabwo tucyumvako ingagi zifitiye akamako abazungu baza kuzireba n’abafite amacumbi babacumbikira cyangwa n’abafite imodoka zibatwara. Tumaze kwigishwa na IGCP ibitekerezo byanjye byaragutse biba byiza.”
Mushabe Penina umubyeyi wanigishijwe gukora amashyiga arondereza ibicanwa nawe yemeza ko inyigisho bahawe zari ingirakamaro.
Ati “Abo muri Vanishing Treasures batweretse ibintu by’agaciro dufite ariko biri kuduca mu myanya y’intoki batwereka uko twabirinda binyuze mu kuduhugura. Nibwo batwigishije uko twakoresha ubutaka neza batwigisha gukora amaterasi kugirango tubungabunge ubutaka, batwigisha n’uko tubufumbira. Twajyaga mu ishyamba gushakamo inkwi turyangiza kuko twatemaga ibiti byinshi, batwigisha gukora amashyiga azirondereza tuba ariyo dukoresha. Ku mitekereze naho hari ibyahindutse ubwonko bwacu ntabwo bwari bufungutse ntitwumvaga ko hari ibyo twabasha gukora yewe no gukora akarima k’igikoni.”
Ubuyobozi bwa Pariki ya Bwindi mu gice cy’amajyepfo buvuga ko nabwo bwungukiye mu kuba abaturage begereye pariki barahawe inyigisho ku kurengera ibinyabuzima byo muri pariki ndetse no kugira ibindi bakora bakiteza imbere batayangije.
Dickson Katana, umuyobozi wa Pariki ya Bwindi yagize ati” Umushinga wa Vanishing Treasures uje abantu bize gukora ibintu byinshi birimo no kugira imihigo mu rugo aho umugabo n’umugore n’abana bicara bakagira ibyo biyemeza gukora kandi byabaye byiza cyane bize no gukora ubuhinzi butanga umusaruro. Ikindi cy’ingezi ni uburyo bigishijwe gukora amashyiga arondereza ibicanwa byatumye bacana inkwi nke ari n’ikibazo hano.”
Akomeza avuga ko ubuhigi bwakorwaga n’abaturiye pariki bwabangamiraga ibinyabuzima biyibarizwamo ariko ubu bukaba bwarahagaze ahubwo ababukoraga bakaba barahawe akazi mu kurinda inyamanswa kubera ko bahinduye imyumvire.
Ati”Natwe nk’ubuyobozi bwa Pariki badufashije mu guhindura imyumvire y’abantu bumvaga ko ntakindi bakora bakajya mu buhigi, urugero nk’ubu hari umugabo umwe wari yariyemeje gukora ubuhigi kandi bitemewe ariko nyuma aza kwigishwa arahinduka ndetse ni umwe mu barinda inyamaswa muri pariki, ibyo rero byabaye iterambere kuri twe.Tunizera ko mu gihe abantu batuje bafite ibyo bakenye byose batazigera bajya mu ishyamba kuryangiza no guhiga.”
Kugeza ubu imbogamizi abaturiye Pariki ya Bwindi bakibona mu mibereho yabo zatuma basubira mu kwangiza ibidukikije hatagize igikorwa, ni izo kuba ubutaka bafite bushobora kubaha umusaruro neza ari ubwegereye Pariki bigatuma ibyo hahinze byangizwa n’inyanswa nk’inkimpa n’izindi ziva muri pariki, bityo bagafata umwanya wabo munini bajya kurinda imyaka yo mu mirima ntihagire ikindi bakora.